Abarimu bitangiye umusanzu muri “Agaciro Development Fund” bizezwa kuzabonamo igishoro

Mu kwakira umusanzu ungana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Koperative Umwarimu SACCO, Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) cyahise cyizeza abarimu bafite imishinga ibyara inyungu, ko nabo bazahabwa igishoro cyo kwiteza imbere.

Mu muhango wo gushyikiriza aya mafaranga ubuyobozi bwa AgDF, bwabatangarije ko bateganya kujya batanga inguzanyo ku bantu bose bafite imishinga rusange yunguka; kandi bakazajya bayishyura hiyongereyeho inyungu nto, nk’uko umuyobozi w’iki kigega Vianney Kagabo yabitangaje.

Abayabozi muri Ministeri y'imari n'ab'Ikigega AgDF, bakiriye sheke ya Mwalimu SACCO ingana na miliyoni 40 'amafaranga y'u rwanda
Abayabozi muri Ministeri y’imari n’ab’Ikigega AgDF, bakiriye sheke ya Mwalimu SACCO ingana na miliyoni 40 ’amafaranga y’u rwanda

Yagize ati “Icyihutirwa ni ukureba imishinga itahomba; n’ubwo tutabona inyungu nyinshi ariko ayo mafaranga twatanze akatugarukira.”

Kagabo yavuze ko iki kigega kimaze kwakira amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 23.2, kandi ko giteganya kuyungukaho miliyari imwe n’igice muri uku kwezi.

Nzagahimana Jean-Marie Vianney, Perezida w’Inama y’ubutegetsi y’Umwalimu Sacco, we yavuze ko ari urundi rufunguzo rw’ahashobora kuboneka ibyunganira umushahara udahagije wa mwarimu, nyuma ya koperative isanzwe ibahuza ya Mwalimu Sacco.

Ati “Wasobanura ute ko twebwe abarimu ari twe dutanga ubwenge, abo tubuhaye bukabakiza twe tukaguma dukennye; turanze turashaka gukira!”

Iyi Koperative igizwe n’abarezi ibihumbi 62, ngo imaze gufasha bamwe muri bo barenga ibihumbi 28 kubona amazu yabo bwite ibinyujije mu gutanga inguzanyo, kandi ngo bitabira kwishyura uwo mwenda neza.

Ikigega Agaciro Development Fund ngo kiracyakomeje kwakira umusanzu, nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabyibukije abantu bose bashobora gukeka ko byahagaje.

Iki kigega cyatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kwezi kwa Kanama k’umwaka wa 2012, hagamijwe guteganya ko aya mafaranga ashobora kugoboka igihugu mu bihe by’izahara ry’ubukungu. Icyo gihe ubukungu bw’isi bwari bugeze habi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka