Abanyamuryango ba Zigama CSS basabye kugabanyirizwa inyungu ku nguzanyo bahabwa

Abanyamuryango ba Koperative ZIGAMA CSS, basabye inama nkuru y’ubuyobozi y’iyi koperative ko bagabanyirizwa inyungu ku nguzanyo bahabwa n’iyi koperative.

Babisabye kuri uyu wa gatanuz tariki 6 Gicurasi 2016, mu nama rusange ngarukamwaka y’abanyamuryango ba Koperative ZIGAMA CSS yabaye kuri uyu wa igamije kugaragariza abanyamuryango ishusho y’umutungo wa ZIGAMA CSS bagendeye ku mwaka w’ubucuruzi wa 2015.

Abanyamuryango wa ZIGAMA CSS mu nama.
Abanyamuryango wa ZIGAMA CSS mu nama.

Umuvugizi w’ingabo Lt Col Rene Ngendahimana, yatangaje ko koroherezwa ku nyungu bacibwa na koperative, bizabafasha kwihutisha iterambere ryabo, ndetse bikanaborohereza gukemura ibibazo by’ imiryango yabo.

Yagize ati “Icyifuzo ni uko abanyanyamuryango ba Zigama CSS bakoroherezwa ku nyungu bacibwa ku nguzanyo basaba, bakoroherezwa kuba bakwiyubakira amazu, bakabasha gukemura ibibazo byo mu miryango yabo ku buryo buboroheye, kuko nk’uko mubizi abanyamuryango ba ZIGAMA CSS imishahara yabo itari minini.”

Iyi nama yarimo Minisitiri w'ingabo, Minisitiri w'Umutekano ndetse n'umugaba mukuru w'ingabo.
Iyi nama yarimo Minisitiri w’ingabo, Minisitiri w’Umutekano ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo.

Umuyobozi w’Inama nkuru y’ubuyobozi ya ZIGAMA CSS, Dr James Ndahiro yatangaje ko muri iyi nama rusange yo kurebera hamwe uburyo umwaka w’ubucuruzi wa 2015 wagenze, bishimira inyungu koperative ZIGAMA CSS yanjije, bakaba bifuza kongera imbaraga mubyo bakora kugirango bakomeze kuzamura imibereho y’abanyamuryango ba Koperative.

Yagize ati” Mu mwaka wa 2015 koperative irishimira inyungu ya Miliyari eshanu na milliyoni Magana abiri, yiyongera kuri miliyari enye koperative yari yungutse mu mwaka wa 2014.”

Icyicaro cya Koperative ZIGAMA CSS.
Icyicaro cya Koperative ZIGAMA CSS.

Yanongeyeho ka inama nkuru y’ubuyobozi yakiriye icyifuzo cy’abanyamuryango cy’uko bagabanirizwa inyungu ku nguzanyo basaba, ikava kuri 13% bari basanzwe bishyura ikajya kuri 12%, aho yatangaje ko bashyizeho itsinda ry’impuguke rigiye kwiga kuri iki cyifuzo cy’abanyamuryango, mu kwezi k’ukwakira 2016 bakazahabwa igisubizo.

ZIGAMA CSS ni Koperative igizwe n’ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu abacungagereza ndetse n’abandi bakozi b’urwego NISS, muri uyu mwaka ikaba imaze kugira umutungo mbumbe wa Miliyari 170.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngaho se nimugeraGEZE TUREBE KO TWABAHO MWOKANYAGWAMWE INZARA IMEZE NABI AHUBWO 12 NI MENSHI KUKO YARAKWIRIYE KUBA 8 KUKO TURIN ABANYAMURYANGO BADAHINDUKA KD BAHORAHO MUZIBUKE NOKONGERA IGIHE CYO KWISHYURA

alias yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka