Abanya-Togo barasanga imikore ya Mwalimu SACCO yababera urugero

Intumwa zo muri Togo ziri mu Rwanda, ziravuga ko imikorere ya Mwalimu SACCO ikwiye kubabera urugero, kuko hari byinshi imaze kugezaho umwalimu wo mu Rwanda, haba ku giti cyabo ndetse no ku buzima bw’igihugu.

Ubwo bari bamaze gusura abarimu batandukanye batejwe imbere n’uru rwego mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013, bavuze ko hari byinshi umwalimu wo muri Togo yakwigira ku wo mu Rwanda binyuze muri Mwalimu SACCO.

Chouk umwe mu bagize iri tsinda, nyuma yo gusura umwalimukazi witeje imbere abikesha mwalimu SACCO, yavuze ko abonye neza ko umushahara wonyine utateza imbere umwalimu aho ariho hose ku isi.

Itsinda ry'abavuye muri Togo riri mu Rwanda.
Itsinda ry’abavuye muri Togo riri mu Rwanda.

Ati: “Nubwo uyu mugore ashaje bwose, yakoresheje neza inguzanyo yahawe na Mwalimu SACCO, none ubu yiyuzurije inzu nziza cyane ku buryo uwavuga ko ari umwalimu hari abatahita babyemera”.

Baganawe Florent Badjam nawe uri muri uru rugendo, ngo asanga mwalimu SACCO itari kuzamura gusa abarimu bo mu Rwanda, ahubwo ko inagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kuko ngo itanga akazi bityo umubare w’abashomeri ukagabanuka mu gihugu.

Ati: “Nkuriya mwalimu twasuye wigisha ubutabire, yakoresheje inguzanyo yahawe na mwalimu SACCO atangira gukora ibintu bikomoka ku bimera abijyana ku isoko none yiteje imbere. Yanabashije gutanga akazi ku bantu bari bashomereye”.

Basuye umwalimu ukora ibikorwa bitandukanye mu bituruka ku bimera.
Basuye umwalimu ukora ibikorwa bitandukanye mu bituruka ku bimera.

Aba Banya-Togo, bavuga ko bari mu Rwanda ku busabwe bwa perezida w’igihugu cyabo, wabonye ko u Rwanda rufite inzira nziza mu guteza imbere imibereho ya mwalimu, hadashingiwe gusa ku mushahara bityo abasaba gukorera urugendo shuri rw’iminsi ine mu Rwanda.

Mu rugendoshuri ruzamara iminsi itanu batangiye kuri iki cyumweru, bafite muri gahunda gusura ibikorwa by’Umwalimu SACCO mu karere ka Rulindo na Musanze, kugirana ibiganiro na minisiteri y’uburezi, banki nkuru y’igihugu n’ibindi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u rwanda rufite byinsi rwakwigisha ibihugu byinshi bitandukanye byo muri afurika, ibi akaba aribyo rero ibihugu bitandukanye aribyo biza kwigira ku rwanda, kandi bikahakura amasomo menshi meza azafasha ibihugu byabo mu kwiteza imbere bikagera nkaho u rwanda rumaze kugera cyangwa se bikanaharenga.

nkuba yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka