Abambuwe n’ibigo by’imari iciriritse bagiye kwishyurwa igice cya kabili

Mu ngendo umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu agirira mu ntara y’uburengerazuba yagaragaje abafitiwe imyenda n’ibigo by’imari icirirtse byahombye mu mwaka wa 2006 bagiye kwishyurwa amafaranga basigaye batishyuwe.

Ambasaderi Gatete Claver avuga ko gahunda ya Leta y’u Rwanda ari ugufasha abaturage gukorana n’amabanki kugira bashobore gutera imbere, kandi amafaranga y’umuturage akarindirwa umutekano.

Nubwo 2006 habaye imicungire mibi y’ibigo by’imari iciriritse bimwe bigahomba ndetse bikajyana amafaranga y’abaturage, ngo Banki nkuru y’igihugu yishyuye igice abo ibi bigo byari bifitiye imyenda ariko hakorwa n’igikorwa cyo kwishyuza abari bafitiye imyenda ibi igo.

Ambasaderi Gatete avuga ko nyuma y’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wazarebwa abamaze kwishyuzwa, abatarabikoze bagashyirwa mu nkiko, ibi bikazatuma abo ibigo by’imari iciriritse byari bifite umwenda bashobora kubona amafaranga yabo.

Uretse ikibazo cyo kwishyura abambuwe n’ibigo by’imari iciritse, Guverineri wa banki nkuru y’igihugu akomeje gushishikariza Abanyarwanda kugira ubunyangamugayo mu gukorana n’amabanki, abafashe imyenda bakishyura kuko bituma n’u Rwanda rugirirwa ikizere n’amabanki mpuzamahanga akaza gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi wa banki nkuru y'igihugu, Ambasaderi Gatete Claver.
Umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu, Ambasaderi Gatete Claver.

Ambasaderi Gatete avuga ko mu kwezi kwa Werurwe hagiye kujyaho ubukangurambaga bushishikariza abantu gukorana neza na banki bishyura inguzanyo ndetse na banki zikagira umwete mu gukorana neza n’abantu b’inyangamugayo mu kubafasha kuzamura ibyo bakora.

Hakurikijwe imibare yo muri banki nkuru y’igihugu intara y’uburengarazuba ibarirwamo imyenda yatanzwe n’amabanki ntiyishyurwe igera kuri 441,201,211 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe kuva 2006.

Akarere ka Rusizi kaza ku isongo mu kugira umwenda munini ungana na 158,479,548 naho akarere gafite umwenda muto ni Ngororero ifite 7,013,697 frw.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka