Abafata inguzanyo barasaba ko amabanki yababa hafi, aho gutegereza ko ibyabo bitezwa cyamunara

Bamwe mu bakiriya ba Banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD) barifuza ko banki zajya zibaha inguzanyo zigakurikirana uko bayikoresha, kandi zikabagira inama aho gutegereza ko itariki yo kwishyura irenga kugirango baterezwe cyamunara imitungo baba baratanzeho ingwate.

“Burya umushinga ni inzozi, ushobora kuwukora wawudodesheje kubera ko uba ubona abandi barawukoze bikabahira; nyamara ni ubukungu bw’igihugu buba bugiye mu byago, banki iba igomba kugukurikirana ngo imenye uko wabyutse n’uko urimo gukora”, nk’uko Jean-Desiré Usabyimana, ushinzwe inguzanyo muri koperative Umwarimu SACCO yasobanuye.

Yabitangaje mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) imaze ivutse, ikaba yari yatumiyemo abafatanyabikorwa bayo banyuranye yahaye inguzanyo yo guteza imbere imishinga.

Abakozi n'abakiriya ba BRD bizihiza isabukuru y'imyaka 46 iyo banki imaze ishinzwe.
Abakozi n’abakiriya ba BRD bizihiza isabukuru y’imyaka 46 iyo banki imaze ishinzwe.

Rwagasana Ernest, ukuriye ikigo gitanga imiti cya BUFFMAR, nawe asaba amabanki kuba hafi y’abakiriya bayo bahawe inguzanyo, akabakuraho amakuru meza yo gusangiza abandi, cyangwa se akabagira inama iyo batangiye guhomba, aho gutegereza guteza cyamunara ingwate zatanzwe; kuko ngo ibi bica intege abifuza gusaba inguzanyo.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyakole, yavuze ko ikigo cya BDF gishinzwe kubera ingwate abatayifite, kigiye gukorera mu ntara mu bigo byiswe BDC (Business Development Center), kugirango kigire inama abafite imishinga bose basabye inguzanyo, ndetse kinafashe muri gahunda yo guhanga indi mishinga mishya.

Imwe mu mishinga ifashwa na BRD.
Imwe mu mishinga ifashwa na BRD.

BRD ni banki y’igihugu ifasha mu mishinga y’iterambere, harimo ubuhinzi n’ubworozi, inganda, uburezi no kwita ku buzima, ingufu n’amazi, amahoteli n’ubukerarugendo, ikoranabuhanga, gutwara abantu n’ibintu, gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, ubwubatsi ndetse n’imishinga mito n’iciriritse.

Abakiriya bayo barayisaba gushyira imbaraga muri gauhuda ifite yo gutera inkunga imishinga mito, kugirango yongere abayigana kuko kugeza ubu batararenga 1700.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byose ni iby’abanyarwanda kandi natwe turi abanyarwanda, tujye tworoherezanya, aho kugra ngo bagurishe imitungo y’umuntu ahombe, yakunvikana na bank, bakareba ibishoboka.

Doudou yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka