
Musabyimana w’imyaka 48, afite abana bane n’umugabo, yemeza ko ubudozi bw’inkweto amaze imyaka icyenda abukora kandi bukaba bumutungiye umuryango, bukamurinda gusabiriza.
Agira ati “Abantu benshi batangarira ko nywukora kandi utuma ntasabiriza, nkatunga umuryango wanjye ndetse nkabona amafaranga yo kujya muri koperative.”

Musabyimana Jaqueline utuye mu Murenge wa kanjongo, akorera hafi y’ibitaro bya Kibogora, avuga ko nubwo bisaba imbaraga z’abagabo mu gupfumura inkweto zikoneye ariko avuga ko kuba bwimwinjiriza hagati ya 200Frw na 3000Frw ku munsi bimuha imbaraga ntananirwe.
Ati “Nkeneye amahugurwa ngo nkore ibisumbye ibyo nkora, nkeneye kubona ibindi bikoresho nk’imashini muri aka kazi kuko bitoroshye gutunga umuryango ngo unatekereze imishinga irambye kandi umugabo wawe ari umuhinzi usanzwe.”
Musabyimana asaba abagore kutagira akazi basuzugura cyangwa kugira ako baharira abagabo gusa, kuko hari byinshi bamwe mu bagore bibwira ko batapfa gushobora nyamara bisaba kugerageza ugashyiramo ingufu.
Ohereza igitekerezo
|