
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Ntara, Jabo Paul, avuga ko hari icyizere ko ababikoraga bazabireka kuko ngo ubusanzwe abaturage ari bantu bumva iyo beretswe akamaro k’ibyo babwirwa.
Ati ˝Ubu twafashe gahunda yo kugena ahantu hemewe abaturage bashobora kwambukira bagenda cyangwa baza, tuzafatanya n’inzego nk’inkeragutabara, abacuruzi bacururiza hafi y’ibyo byambu,.. kugira ngo dukumire abanyura hanze y’ahagenwe.
Avuga ko bazagena ahantu henshi hashoboka kugira ngo borohereze abaturage kugera aho bambukira.
Ati “Ibyo rero bizatuma abantu bakorera mu mucyo, abaturage bacu barumva, iyo ubabwiye baremera. Tuzakorana inama na bo kugira ngo tubereke ububi bwa magendu, n’inyungu zo gukorere ahagaragara. ˝

Ubuyobozi bwa RRA mu Ntara y’Iburengerazuba buvuga ko ikigereranyo cy’imisoro yagatanzwe ariko igacikira muri izi magendu kiri kuri miliyoni 3 buri kwezi.
Avuga ko ibicuruzwa bihacishwa byiganjemo ibitenge, salsa, amata ya Nido ndetse n’inzoga zo mu bwoko bwa likeri (liqueur).
Urimubenshi Aimable, umwe bakora ubucuruzi mu Karere ka Karongi, akaba n’umwe mu bahembewe kuba indashyikirwa mu gutanga imisoro ku bushake, avuga ko magendu nk’izo zibabangamira, bitewe n’uko abazikora baba batasoze, bagacuruza ku mafaranga make zikanahombya Leta.
Ati ˝Zibangamira abakorera ubucuruzi bwabo mu mucyo, ariko kandi zihombya Leta kuko iyo nta misoro, nta mihanda, nta mavuriro… mbese nta bikorwa remezo muri rusange. ˝
Komiseri Mukuru wungirije muri RRA, Rugenintwari Pascal, avuga ko hashyizweho uburyo butandukanye bugamije korohoreza abasora, ariko bazakomeza kurushaho kubegera kugira ngo babasobanurire akamaro kabyo.
Mu rwego rwo kwigisha abataritabira gusora kubikora, hemejwe ko ku bufatanye bw’iyi Ntara, RRA ndetse n’abikorera, hatangira kubarurwa abacuruzi bose kugira ngo bakangurirwe kwinjira mu rugaga rw’abakorera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|