Imurikagurisha riciriritse ngo ririmo ibanga abacuruzi bakomeye bataramenya

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette arahamagarira abacuruzi bakomeye kudasuzugura amamurikagurisha aciriritse kuko arimo ibanga rikomeye batazi.

Yabivuze ku mugoroba wa tariki 29 Kanama 2016, ubwo yasozaga imurikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba ryaberaga i Rwamagana kuva tariki 18/08/2016.

Yavuze ko abitabiriye iryo murikagurisha bagize amahirwe yo gusangira ubunararibonye, ariko baranacuruza cyane nk’uko na bo ubwabo babyemeza.

Abitwaye neza muri iri murikagurisha bahawe ibikombe by'ishimwe.
Abitwaye neza muri iri murikagurisha bahawe ibikombe by’ishimwe.

yagize ati “Abikorera babonye amahirwe yo kwiga no kuganira na bagenzi ba bo, banabona amahirwe yo gucuruza barunguka. Abantu bazanaga ibicuruzwa bigashira bagasubirayo kuzana ibindi byinshi na byo bigashira. Kuza hano mu imurikagurisha ntabwo ari uguta umwanya”

Iryo murikagurisha ribaye ku nshuro ya munani ariko kuva ritangiye abacuruzi bakomeye baryitabira ari mbarwa.

Sina Gerard, umuyobozi wa Entreprise Urwibutso ni umwe mu bacuruzi bakomeye baryitabiriye, ngo n’ayabanje yose yarayitabiriye.

We ngo ntiyumva ibintu kimwe na bamwe mu bacuruzi bakomeye batitabira amamurikagurisha aciriritse bitewe n’uko abona harimo inyungu nyinshi, zaba iz’ako kanya n’iz’igihe kirekire.

Ati “Imurikagurisha aho ryaba hose sinshobora kuhabura, kuva ku murenge kugera ku rwego rw’igihugu no hanze kuko nzi neza ko nta gihombo mvanamo.

Iyo ndeba bagenzi bacu mu bucuruzi batitabira gahunda nk’izi ntabwo tubyumva kimwe kuko iyo waje utabura akantu gashya wakwiga kagatuma unoza ibyo ukora, ndetse n’abandi bakagira ibyo bakwigiraho”

Benshi mu bamurikabikorwa bamurikaga ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo inkweto, imyenda, intebe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kuko byari no mu nsganganyamatsiko y’imurikagurisha.

Benshi mu bitabiriye imurikagurisha bahawe ibikombe mu rwego rwo kubashimira.
Benshi mu bitabiriye imurikagurisha bahawe ibikombe mu rwego rwo kubashimira.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Burasirazuba, Habanabakize Fabrice avuga ko ryatumye ibikorwa by’abantu bitari bizwi bimenyekana, by’umwihariko abatangiye gukora inkweto zikorerwa mu Rwanda.

Yasabye ko abantu nk’abo bashyigikirwa ibyo bakora bikagurwa kugira ngo bibongerere imbaraga, ndetse bakajya bahabwa ubujyanama igihe hari aho batabinogeje neza.

Imurikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba ritegurwa n’urugaga rw’abikorera ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Intara. Guverineri w’Intara avuga ko hazarebwa uburyo ryamanuka rikagera no ku rwego rw’imirenge mu rwego rwo korohereza abamurikabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi se minisiteri ishinzwe inganda n’ubucuruzi siyo ifite amamurikagurisha mu nshingano zayo? Ko mbona ibihembo babihabwa n’abashinzwe ingabo? Biteye urujijo!

Rugira yanditse ku itariki ya: 1-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka