Yakoze imashini ituraga amagi izibagiza aborozi izavaga hanze

Imani Bora, umwe mu rubyiruko rwahanze udushya yakoze imashini irarira amagi ikanayaturaga mu minsi 21 hagasohoka imishwi, akemeza ko izibagiza aborozi izavaga hanze kuko inahendutse.

Imashini ngo irarira amagi agera ku 3000 ikayaturaga mu minsi 21 nta kindi nyirayo akoze
Imashini ngo irarira amagi agera ku 3000 ikayaturaga mu minsi 21 nta kindi nyirayo akoze

Uyu musore usanzwe yarize ikoranabuhanga, avuga ko umushinga wo gukora izo mashini yawizeho mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko aza kongererwa ubumenyi mu gihe cy’amezi atandatu muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga, iterwa inkunga na Leta y’u Buyapani biciye mu Kigo cyayo kigamije ubutwererane mpuzamahanga (JICA).

Imani byatumye ashinga kompanyi y’ikoranabuhanga yise ‘Hacth Plus’, izo mashini akazikorera muri Kicukiro, ngo zikaba zifite ubunini butandukanye bitewe n’iyo umworozi yifuza, aho ahera ku yirarira amagi 180 kugera kuyirarira 3000.

Avuga kandi ko izo mashini zoroshye gukoresha kuko zifite ikoranabuhanga ryereka umworozi ibyo akeneye kumenya byose.

Agira ati “Umuntu afata amagi agashyira muri iyo mashini agafunga hanyuma akayatsa kuko iba icometse ku mashanyarazi. Ifite aho yerekanira ibipimo byose by’imbere kandi byanditse mu Kinyarwanda, umworozi nta kindi asabwa gukora ahubwo nyuma y’iminsi 21 afungura akuramo imishwi”.

Imani Bora ukora imashini zirarira zikanaturaga amagi
Imani Bora ukora imashini zirarira zikanaturaga amagi

Iyo mashini kandi ngo iyo umuriro ubuze umwanya utarenze amasaha abiri nta cyangirika, ariko ngo iyo ishyizwe ahantu umuriro ubura igihe kinini ishyirwaho batiri ibika umuriro cyangwa icyuma gikoresha imirasire y’izuba.

Imashini nto imwe ngo ayigurisha ibihumbi 480Frw na ho inini akayitangira miliyoni 1.3Frw kandi uyiguze agahabwa garanti y’imyaka ibiri, ayimukorera ku buntu iramutse igize ikibazo.

Imani ngo yatangiye gukora izo mashini muri uyu mwaka, akaba amaze gukora 46 zirimo 5 yahaye amakoperative mu buryo bw’impano n’izo yagurishije, gusa ngo nta mafaranga agaragara ziratangira kumuha kuko akiyubaka.

Ati “Icy’ibanze ni uko aborozi bakunze izi mashini, ndimo gushaka ingufu ngo nkore nyinshi ni bwo zizanyinjiriza kuko ubu nari nkiri mu ntangiriro ndi no kwimenyekanisha, amafaranga ntaratangira kwinjira neza ariko imbere ni heza”.

Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda n'Umunyamabanga uhoraho muri MINICT mu ifoto n'abarangije guhugurwa mu gihe cy'amezi atandatu
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda n’Umunyamabanga uhoraho muri MINICT mu ifoto n’abarangije guhugurwa mu gihe cy’amezi atandatu

Uyu musore kandi avuga ko imbogamizi afite ari iz’igishoro kidahagije bigatuma adakora imashini nyinshi.

Ati “Imbogamizi mfite ubu ni iz’igishoro kikiri gito bigatuma ntabasha guhaza isoko kuko abansaba imashini ari benshi ku buryo bategereza. Ubushobozi mfite buracyari hasi y’ibyo nsabwa n’abakiriya kuko bajyaga bahendwa no gutumiza imishwi i Burayi none abenshi ni jye bahanze amaso”.

Imani afite abakozi batandatu bahoraho n’abimenyereza umwuga babiri ariko buri munsi agaha akazi abantu 9 baturiye aho akorera bamufasha mu mirimo itandukanye ndetse akaba anakira n’abahakora ingendoshuri.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Claudette Irere, avuga ko icyerekezo Leta yihaye cyo kongera imishinga y’ikoranabuhanga kizakomeza.

Ati “Gushyira imbaraga mu bafite imishinga y’ikoranabuhanga ni bo bazamura ubukungu bw’igihugu, cyane cyane nko mu bihugu biba bidafite umutungo kamere mwinshi. Leta yihaye icyerekezo cyo kuba dufite imishinga nk’iyo 100 muri 2025 ifite agaciro nibura ka miliyoni 50 z’Amadolari buri umwe”.

Yongeraho ko iyo ari intego ikomeye ariko ko izagerwaho, ari yo mpamvu abafite iyo mishinga bakomeza gukurikiranwa, bagaterwa inkunga zitandukanye ku buryo ntawuzazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

ntuye nyagatare kandi iyo mashini ndayikeneye nigute yangeraho

nshimiyimana promathi yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

reta nimutere inkunga akore nyinshi

nshimiyimana promathi yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

Murakoze ku makuru meza muduhaye yuyu musore ukora imashini irarira amagi.

Gusa ntabwo mwatubwiye aho akorera ku buryo twamugeraho cyangwa telefone ye.

Njyewe mumfashe mumpuze nawe. Nkoresha numéro ya telefone 0788838560.

Imana ibahe umugisha.

Rudakubana Valens yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Uyu Musore ukora imashini zituraga amagi, mwaduha nomero ye ya téléphone, tukazaguraho imwe. Nitwa Musabyinema Flavien (tel.yanjye ni 0788450867).

MUSABYINEMA Flavien yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Gukora imashini irarira ikinaturaga rwose ni ibintu byoroshye. I MURI RWAMAGANA hari ugeze kure, akora iyakira amagi 10 000 maze hakavamo imishwi 9500; Ifite umusaruro wa 95%. Erega , imashini si cyo kibazo. Ikabazo kigiye kubaho MINAGRI igomba gukurikira, ni uburyo abantu bitabiriye izo machine, maze bakaraririza amagi, mu buryo babonye, maze bagakwirakwiza inkoko zitujuje ubudahangarwa ndetse zitakurikiranywe kubijyanye n’ubuzima, gutanga umusaruro, kuburyo dushobora kuzisanga dufite ubukoko utamenya ubwoko bwabwo. Ababantu rero bakora machine, n’abazikoresha, bashakirwe amahugurwa nibura bamenye iby’ibanze umuntu agomba kwitaho no kwirinda.Iziva hanze zo mu ziveho, kuko bageze aho inkingo zitangirwa mu igi, umushwi ukavuka ukingiye indwara zibanze.Ariko nabyo buriya tuzabigeraho.

GGG yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Mudufashe muduhe nomero abo bantu bakora izo machine bakoresha iyanjye ni 0784303031, murakoze

Munezero John yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka