Njyanama ya Rubavu yasabye ubuyobozi guha isoko rya Gisenyi abikorera

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko ubuyobozi bw’Akarere businya amasezerano n’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, abemerera guhabwa isoko rya kijyambere bagakomeza kuryubaka.

Iri soko rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy'ubutabazi
Iri soko rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy’ubutabazi

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ivuga ko amasezerano yegurira isoko rya kijyambere ikigo cy’urugaga rw’abikorere azagengwa n’uko abikorera bazitwara, kuko nyuma y’ukwezi ntagikozwe Akarere kazarisubirana kakariha abandi bikorera cyangwa kakaryubaka kakarirangiza.

Ni umwanzuro wafashwe n’Inama Njyanama nyuma y’uko komisiyo y’ubukungu igaragaje ibiganiro yagiranye n’abikorera kugira ngo bemererwe guhabwa isoko.

Iyi mishyikirano yari imaze iminsi itari mike, yemejwe nyuma y’uko urugaga rw’abikorera rwemeye ko Akarere kazagira imigabane ingana na 10% ry’imigabane, mu gaciro k’isoko kangana na miliyari ebyiri na miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukaba buvuga ko ikigo cy’ubucuruzi cy’urugaga rw’abikorera Kivu Investment Group (KIVING) kizemererwa kubaka igice cya mbere cy’isoko mu mafaranga yacyo, bamara kucyuzuza bakabona guhabwa aho kubaka icyiciro cya kabiri.

Nubwo ubuyobozi bw’abikorera bwirinze kugira icyo butangaza kuri iri soko bagiye guhabwa, Kigali Today iheruka gukora inkuru yo kwitegura guhabwa isoko kwa KIVING.

Fiat Felin umuyobozi wa Kivu Investment Group, ikigo cyashinzwe n’abikorera mu Karere ka Rubavu kugira ngo bazegurirwe kubaka iri soko, yavugaga ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2, 700, 000, 000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri soko rimaze igihe ryubakwa ariko ryanze kuzura
Iri soko rimaze igihe ryubakwa ariko ryanze kuzura

Fiat yagaragazaga ko bamaze gukora inyigo y’isoko n’ibisabwa kugira ngo ryubakwe, ndetse ko bamwe mu banyamuryango bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miyoni 270 zingana na 10% z’ayo bashaka.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ubuyobozi bwa KIVING bwari mu bikorwa byo gushishikariza Abanyarubavu gushora imari mu bikorwa by’isoko rya Gisenyi kuko bizababyarira inyungu, kandi bikaba mu gutunganya umujyi wabo.

Kwinjira muri muri KIVING umugabane wari washyizwe ku bihumbi 540 uvuye ku bihumbi 100.

Kubaka isoko rya Gisenyi ni kimwe mu bikorwa byatuma Umujyi wa Gisenyi ushobora gutunganywa, kuko abacuruza mu muhanda bavuga ko babura aho gukorera bahabona, ibi bikaba byafasha n’abatuye mu Mujyi wa Gisenyi gutunganya umujyi bahereye ku nyubako ziwubonekamo kuko inyinshi zikorerwamo zishaje.

Rukanika Gasana Leonard, umuyobozi wa sosiyete sivile mu Karere ka Rubavu, avuga ko nubwo Akarere kemerera abikorera kubaka isoko katagomba kujya kure yabo.

Agira ati “Simbona ko ubuyobozi bw’Akarere bwakwitandukanya na ririya soko, kuko kagomba kuba hafi y’abikorera kugira ngo ibikorwa bive mu mvugo ahubwo bijye mu ngiro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias, avuga ko bateganya gusinya amasezerano n’urugaga rw’abikorera mu cyumweru kimwe, kugira ngo imirimo ishobore gutangira vuba.

Ati “Twagize igihe kinini cyo kuganira kandi twizeye ko ibiganiro no gusinya bizagenda neza, twizeye neza ko ibintu bizagenda neza kandi uzaba umwanya mwiza ku bikorera gutangira gutekereza kunoza imiturire y’umujyi wabo”.

Iri soko niryuzura rizaba rigezweho rifashe no gutunganya umujyi
Iri soko niryuzura rizaba rigezweho rifashe no gutunganya umujyi

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu Nyirurugo Come de Gaule, na we yemeza ko hari icyizere cy’ibikorwa by’abikorera nyuma yo kwegurirwa isoko, akavuga ko nibamara ukwezi ntacyo bakoze kandi barahawe isoko bazaryamburwa.

Agira ati “Mu masezerano hari ingingo izaba ivuga ko bamaze ukwezi batagize icyo bakora bazaryamburwa, ibi bizatuma bihuta mu bikorwa byabo”.

Akarere ka Rubavu kari mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali idafite isoko rya kijyambere, nyamara ni ko karere ka mbere muri iyi mijyi katangiye kubaka isoko rya kijyambere mbere, ariko kubera ibibazo by’amakimbirane ntiryashobora kuzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka