“Kiriya gihanya (ikiryabarezi) kigiye kuzansenyera… nta faranga tugitunga!”

Bamwe mu batuye mu Kagali ka Cyahafi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ko umukino w’amahirwe uzwi ku izina ry’ ikiryabarezi (Slot Machine) wafungwa nyuma yo kubona ko imiryango yabo igiye kuzicwa n’ubukene.

Umukino wa Slot Machine uwawukinnye avuga ko nta kindi kintu ashoboa kuba yakora ngo abashe kubona amafaranga menshi kandi mu gihe gito. Icyakora ngo hari n’igihe bimubana amarira.

Baryaningwe w’umukarani mu mujyi wa Kigali utuye mu Murenge wa Cyahafi agira ati “Ubu njye nirirwa hano ku iseta, iyo mbonye nk’amafaranga 200,njya gushyiramo muri kiriya cyuma ngakuramo menshi nkabasha kurya, ngakora n’ibindi, mbese ni umushahara wanjye pe. Yego hari igihe kinyumutsa ariko ndihangana, kuko burya uwakinnye ibi ntiyabivamo pe”.

Aho bakinira ikiryabarezi mu Cyahafi, hari umugabo uri nko mu myaka 48 y’amavuko, uza buri munsi kugerageza amahirwe ye ngo arebe ko yabona inyongera ku mafaranga aba afite.

Uwo mugabo yabwiye Kigali Today ko ari umubyeyi w’abana bane. Afite iduka mu Mujyi wa Kigali, ariko uyu mukino ngo waramuryoheye ku buryo ayo yakoreye agomba kuza gushakishamo inyongera.

Undi mugabo witwa Charles avuga ko biba bitoroshye kuko nta buhanga bisaba ahubwo ko ari ukugerageza amahirwe.

Ati “Nyine ndaza ngakina, urebye nzana nk’ibihumbi ijana ngashakishamo ibiceri, hanyuma ngatangira gukina, ariko ntabwo nkibona inyungu nka kera, sinabireka nta kundi nyine.”

Umugore wa Charles, umubyeyi ukuze, we akunze kugaragara agendagenda hafi aho kugira ngo arebe ibyo umugabo we aba arimo. Iyo umuganirije agusubizanya agahinda kenshi, mu maso ye hazenga amarira.

Agira ati “Umugabo wanjye rwose ntanywa inzoga, ariko rwose kiriya gihanya cy’ikimashini kigiye kuzansenyera. Urebye buri munsi nyuma y’akazi araza akagera mu rugo, nta kindi atekereza, ubwo ni ko n’amafaranga kiyatumazeho, ntakita ku rugo, yewe ndabona ngiye gusenya!”

Uyu mugore akomeza anasaba ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora kugira ngo burokore benshi bagiye kuzahombywa n’uriya mukino.

Ati “Urabona koko nk’ubu ubuyobozi bwarebye uko buca uyu mukino kuko uratumaze! Ngaho umugabo, abana ndetse n’abagore, nta faranga tugitunga mu ngo zacu!”

Uwitwa Mama Boy we avuga ko nta giceri na kimwe agitunga mu rugo nyuma y’uko iyi mikino yaje muri aka gace. Agira ati “Ubu ngubu sinarambika hasi ifaranga, ureba hirya gatoya umwana akaba ararihitanye, ibiceri byo yewe naribagiwe kuko ntacyo ngitunga mu rugo!”

Muri Nyakanga 2016, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yigeze gufata icyemezo cyo guhagarika iyo mikino mu buryo bw’agateganyo, nyuma yo kubona ko iyo mikino yakoreshwaga nabi n’Abanyarwanda, igateza amakimbirane mu ngo ndetse hakaba havamo no kwicana.

Abamaze igihe bakina iyo mikino bavuga ko kugira ngo ubashe kuba watsindira amafaranga ibihumbi 10 bigusaba ko ushyira muri iyo mashini amafaranga 800 inshuro 16.

Gasore Olivier ukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ufite mu nshingano bene iyi mikino y’amahirwe yabwiye Kigali Today ko iyo Minisiteri, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse na Polisi bagiye bagerageza gufata imashini zikora zitujuje ibisabwa.

Sosiyete zicuruza bene iyo mikino zahawe impushya ariko zitujuje ibisabwa na zo ngo zarahagaritswe mu rwego rwo gushaka umuti wimbitse w’icyo kibazo. Gasore avuga ko izujuje ibyo zasabwaga zemerewe kongera gukora.

Icyakora isesengura ryakozwe mu Kuboza 2018 n’itsinda rya MINICOM, MINISPOC, RDB na Polisi, ryagaragaje ko hari zimwe muri izo mashini zikorera ahantu hatujuje ibisabwa. Ngo hari n’abandi bafungura inzu nshya zo kubicururizamo batabiherewe uburenganzira na MINICOM.

Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ imikino y’amahirwe, Gasore avuga ko harimo gutegurwa amabwiriza ya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ashyiraho imirongo ngenderwaho igenga iyo mikino n’ahantu hemewe ho gukinira iyo mikino y’amahirwe kugira ngo ikibazo cyo gukorera ahantu hatemewe gikemuke.

Ikindi ngo ni uko harimo gukorwa politiki ijyanye n’imikino y’amahirwe (National Gaming Policy) mu rwego rwo kunoza imikorere n’imicungire y’imikino y’amahirwe mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka