Impinduka muri Guverinoma Nshya
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi, itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rikaba rigaragaza ko abayobozi Umukuru w"igihugu yashyizeho ari Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Impinduka zikomeye zakozwe muri Minisiteri zimwe na zimwe ndetse no mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Zimwe muri izo mpinduka ni nk’aho Prudence Sebahizi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari kuri uwo mwanya kuva tariki 30 Nyakanga 2022.
Richard Nyirishema yagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wari kuri uwo mwanya kuva tariki 04 Ugushyingo 2019. Mbere yo guhabwa uyu mwanya, Munyangaju yari Umuyobozi wa SONARWA Life Company.
Amb. Christine Nkulikiyinka yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA). Iyi Minisiteri kugeza ubu nta Minisitiri yari ifite, dore ko Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wayiyoboraga yirukanywe kuri uwo mwanya tariki 25 Nyakanga 2024, nyuma y’igihe gito yari amaze ayiyobora, kuko yari yahawe inshingano zo kuyobora iyo Minisiteri guhera ku itariki 12 Kamena 2024, bivuze ko yari ayimazemo ukwezi kumwe n’iminsi 13.
Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasobanuye ko Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho bakoreye muri iyi Minisiteri y’Ibidukikije Mujawamariya yayoboraga kuva muri 2019 kugeza muri Kamena 2024.
Izindi mpinduka zakozwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) aho Dr. Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’urwo rwego asimbuye Dr.Usta Kaitesi wari kuri uwo mwanya kuva tariki 29 Nyakanga 2019.
Dr. Usta Kaitesi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RGB, aza kugirwa Umuyobozi Mukuru asimbuye Prof. Shyaka Anastase waruyoboraga akaza kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Bamwe mu bari basanzwe muri Guverinoma icyuye igihe ntibagarutse muri Guverinoma Nshya, izi mpinduka zikaba zishyizwe ahagaragaza nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, aherutse kunenga imikorere ya bamwe mu bayobozi badakora neza ibiri mu nshingano zabo.
Ubwo yari mu muhango wo kurahiza Minisitiri w’Intebe ndetse n’Abadepite tariki 14 Kanama 2024, Perezida Kagame yanenze abayobozi barangaranye abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi ku buryo uwo bahinze weze ariko ukabura isoko ukabateza igihombo, ibiri mu nshingano za MINICOM.
Yanenze kandi akajagari kagaragara mu madini n’amatorero, mu gihe mu myaka yashize Umukuru w’Igihugu yari yarasabye ko gacika, ndetse hakabaho kugenzura cyane niba abahabwa ibyangombwa byo gushinga insengero baba bujuje ibisabwa, bamwe mu bashinga izo nsengero ugasanga bagamije gusahura na duke umuturage aba afite, ibyo kugenzura izo nsengero bikaba biri mu nshingano za RGB.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bene abo bayobozi barangarana umuturage badashobora kwihanganirwa.
Ni mu gihe kandi no muri siporo, Perezida Kagame atahwemye kunenga imikorere idahwitse yakunze kurangwamo harimo ruswa n’amarozi n’ibyemezo bigayitse byagiye bifatwa bigatesha agaciro isura y’u Rwanda haba imbere mu Gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.
Henshi mu hakozwe izi mpinduka ntihatunguranye, kuko ari hamwe mu ho wasangaga abantu banuganuga ko biteze ko hashobora kuba impinduka, mu gihe bari bategereje itangazwa ry’abagize Guverinoma Nshya.
Itangazo rigaragaza urutonde rw’Abagize Guverinoma Nshya:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|