Batewe impungenge n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Abatuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibiribwa, kuko birimo kuzamuka cyane bikaba birenze ubushobozi bwabo.

Impungenge baraziterwa n’uko ibiciro bimaze gutumbagira cyane mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, kandi bikaba byaragiye byiyongeraho amafaranga menshi ugereranyije n’irindi zamuka ry’ibiciro ryagiye ribaho mu gihe cya vuba.

Ibiciro bizamutse ku nshuro ya kabiri kuko no mu minsi ishize byigeze kuzamuka, bikavugwa ko byatewe n’icyorezo cya Covid-19, aho ikilo cy’isukari cyavuye ku mafaranga 900 kigera ku 1000, naho litiro y’amavuta yo guteka yavuye ku mafaranga 1800 igera ku 2000 na 2500 ubwo icyorezo cyari gikomeye.

Kuri ubu ariko mu gihe kitarenze icyumweru, ibiciro byongeye kuzamuka cyane mu buryo budasanzwe kuko ikilo cy’isukari kirimo kugura amafaranga 1500 hakaba n’aho kigura 1700, mu gihe amavuta yo guteka litiro imwe irimo kugura amafaranga 3500 hakaba n’aho igura 3800.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today baravuga ko bimwe mu biribwa birimo isukari n’amavuta bagiye kuba babivuyeho kuko byamaze kurenga ubushobozi bwabo, mu gihe hari abacuruzi bavuga ko bagiye gufunga kubera ko abaguzi bakomeje kugabanuka.

Uwitwa John Kalisa wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko izamuka ry’ibiciro rigiye kubakura kuri bimwe mu byo bari basanzwe bakoresha kubera ubushobozi bwabo butabibemerera.

Ati “Ibiciro byazamutse isukari irimo kugura 1500, ibirayi na byo byazamutse birimo kugura 350, igitoki ni 260, nta n’ubwo birimo kuboneka abantu bagize ikibazo, nkanjye ufite umuryango urumva ko ntashobora kubona ubushobozi bugura isukari y’amafaranga 1500, ubwo nyine ni ukugura ifu y’igikoma bagashigisha abana bakakinywera aho”.

Jennifer Mukamusoni ucururiza mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ibiciro birimo kuzamuka cyane mu buryo budasanzwe kuko uko ibiciro byiriwe atari ko bibyuka bimeze.

Ati “Ibiciro birimo kuzamuka cyane kuko isukari uyu munsi ukuntu ihagaze umufuka w’ibiro 50 urimo kurangura ibihumbi 75, ni ko uyu munsi babyutse basohora igiciro, ubundi yabanje ku bihumbi 48, ijya ku bihumbi 52, none iri ku bihumbi 75, ubu ikilo turimo kugitangira 1600. Amavuta y’igihwagari litiro 5 igiciro ni ibihumbi 62 ku ikarito irimo amacupa ane ya litiro eshanu, ubwo tugomba kuyacuruza 17,000 ku icupa rya litiro eshanu ni yo macye, mu gihe twayatangiraga 14,500”.

Iri zamuka ry’ibiciro ni ryo abaguzi n’abacuruzi bashingiraho bavuga ko hari byinshi bagiye kubura, bitewe n’uko bari bamaze igihe ubukungu bwarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, mu gihe yari itangiye gutanga agahenge, nabwo hakaba hahise haduka ikindi cyorezo bita ko ari icy’inzara.

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu zivuga ko ibiciro ku rwego mpuzamahanga byazamutse, kubera ko muri politiki ibihugu byinshi byakoze, habayeho uburyo byazahura ubukungu kubera icyorezo cya Covid-19, bityo bitakaza amafaranga menshi mu bukungu bwabyo, ku buryo iri zamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga rituma ibikenerwa hanze bigurwa ku giciro kiri hejuru.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko Abanyarwanda badakwiye gutungurwa mu gihe bazabona ibiciro bizamutse, kuko ahanini bizaba birimo guterwa n’intambara irimo kubera mu gihugu cya Ukraine, hamwe n’ibihano byafatiwe igihugu cy’u Burusiya.

Ibicuruzwa byinshi byarahenze harimo n'ibisanzwe bihingwa hirya no hino mu gihugu
Ibicuruzwa byinshi byarahenze harimo n’ibisanzwe bihingwa hirya no hino mu gihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka