Abanyarwanda ntibagombye gutungurwa nibabona ibiciro bizamutse - Umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa nibabona ibiciro by’ibintu bitandukanye bizamutse, kuko ngo ahanini bizaba bitewe n’intambara ibera mu gihugu cya Ukraine hamwe n’ibihano byafatiwe u Burusiya.

Iyi ntambara yatangijwe n’u Burusiya ku gihugu cya Ukraine guhera mu cyumweru gishize, bitewe n’uko Ukraine yari igiye kuba umunyamuryango w’ibihugu birwanyiriza umwanzi hamwe(NATO/OTAN) u Burusiya butabishaka.

U Burusiya buvuga ko NATO na Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) by’umwihariko birimo kurenga ku masezerano yasinywe hagati ya USA n’icyahoze ari Leta ziyunze z’Abasoviyeti(URSS) mu mwaka wa 1991, ayo masezerano yasinyiwe i Yalta muri Crimea yashyizeho imbibe Abanyaburayi na Amerika batagombaga kurenga basatira u Burusiya.

Kugeza ku wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, Abanya-Ukraine benshi n’abandi banyamahanga bahabaga, bamaze guhunga imijyi y’icyo gihugu ikomeje gusukwaho ibisasu n’ingabo z’u Burusiya.

Ku rundi ruhande u Burusiya na bwo ntibworohewe n’ibihano umuryango OTAN n’inshuti zawo bamaze kubufatira, birimo kubufungira ikoranabuhanga rituma amabanki yabwo hose ku isi adashobora kohererezanya amafaranga, guhagarika ingendo z’indege zabwo mu kirere cy’isi, gufatira imitungo yabwo no kubuhagarikira ubuhahirane n’ibindi bihugu.

U Burusiya busanzwe ari cyo gihugu cya kabiri ku isi gitanga Gaz yo gutekesha nyinshi ingana na 17%, kikaba igihugu cya gatatu cyagurishaga ibikomoka kuri peteroli bingana na 12%, ndetse kikaba n’icya gatandatu ku isi mu gutanga amakara, aho gifite angana na 16% by’akenewe yose ku isi.

Uretse n’ibyo u Burusiya na Ukraine byombi ngo byari bisanzwe bitanga 40% by’ingano zikenewe ku isi yose (zikaba ari zo zikorwamo imigati), ariko kubera kuba mu ntambara bakaba nta mwanya bafite wo kuzihinga, ndetse n’izihari u Burusiya bukaba ntawe bwaziha bitewe n’ibihano bwafatiwe.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda na we yemeza ko mu ngaruka intambara ibera muri Ukraine izagira ku Rwanda by’umwihariko harimo no kuba ibiciro bishobora guhinduka mu minsi iri imbere, akaba ateguza Abaturarwanda kutazatungurwa.

Yagize ati “Usibye (ikibazo) muri peteroli no muri ibyo binyampeke(ingano) haraza kubamo ikibazo, bivuze ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa, babonye ibiciro bizamutse bagomba kumenya impamvu, bagomba gusobanurirwa kuko byanze bikunze bizazamuka”.

Alain Mukuralinda avuga ko ubu hakiri gukoreshwa peteroli, gaz, ibinyampeke, isukari, imiti n’ibindi biri mu bubiko, ariko ko mu gihe kibarirwa hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu biba byatangiye gushira, harimo gushakwa ibindi.

Avuga ko Leta ikirimo kureba aho ibintu bigana mbere y’uko hafatwa ibyemezo bishya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Baribeshya cyane

Lambert yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ibibintu ntibisobanutse isukari namavuta nukubivaho tugasubira muminsi ya kera igihe bitari biriho ese iyontambara ije ejo nigute yazamuye ibiciro bimaze hagfi amezi2 oya baragirango dupfe ntakundi

Lambert yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ibibintu ntibisobanutse isukari namavuta nukubivaho tugasubira muminsi ya kera igihe bitari biriho ese iyontambara ije ejo nigute yazamuye ibiciro bimaze hagfi amezi2 oya baragirango dupfe ntakundi

Lambert yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

jyewe sinemeranywa namwe pe. none se mbere yiyi ntambara nubundi byari byaracitse. none minister iyo uvugutyo wibuka ibya gas none niba wibuka abaturage bitotomba hari intambara yari yabaho ubuse mwafashije iki umuturage. uwavuga ibyumuceri, isukali, amakara, amavuta..... nibindi ntarondoye ese ibi nabyo tubitumiza hanze. ndumva mwashakira ikibazo ahandi mugafasha rubanda rugufi turabangamiwe. tumerewe nabi rwose

Ntirushwa jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

Yego rwose

Lambert yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

MURAHO,UBU TUVUGANA ISUKARI I MUSANZE IRI KUGURA 1500 AMAVUTA LITIRO 5 ARI KUGURA 14000 UMUCERI URI KUGURA 25000 UBWOSE MU MINSI IRI IMBERE NI RYARI AHUBWO N’IBITURUKA IWACU BYAGIZWEHO INGARUKA N’INTAMBARA YA UKRAINE.

Claudia yanditse ku itariki ya: 3-03-2022  →  Musubize

Byarangiye gututumba. Nkubu ikilo cy’isukari ni 2k kivuye kuri 1.2k. Ntibiroroha.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka