Akanyaru: Inzu y’ubucuruzi bwambukiranya umupaka yabuze abayikoreramo

Abacuruzi bacururiza ku mupaka w’Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko inyubako yagenewe ubucuruzi bwambukiranya imipaka begerejwe ihenze kuyicururizamo, ari na yo mpamvu batayikoreramo.

Imyinshi mu miryango y'iyi nzu yubatse ku Mupaka w'Akanyaru irafunze kuko yabuze abayikoreramo.
Imyinshi mu miryango y’iyi nzu yubatse ku Mupaka w’Akanyaru irafunze kuko yabuze abayikoreramo.

Iyi nyubako igitangira kubakwa abenshi mu bacuruzi bavugaga ko bazayikoreramo,bikabarinda gucururiza mu kajagari.

Ifite imiryango yo gucururizamo 16 ariko imiryango 6 ni yo yonyine icururizwamo.
Hari kandi n’indi miryango 5 yari yamaze kwishyurwa ariko abayishyuye ntibahita batangira kuyikoreramo.

Abacururiza ku Kanyaru bavuga ko inyubako ikimara kuzura, ubuyobozi bwabasabye gufatamo imiryango yo gucururizamo, ariko bo bakavuga ko igiciro cy’ubukode kiri hejuru cyane.

Kalisa Emmanuel, ucururiza umwe muri bo, agira ati ”Ubu se wajya mu nzu y’ibihumbi 56 kandi ubona izitarengeje ibihumbi 10! Rwose iyi miryango irahenze cyane ntabwo twayigondera”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko iyi nyubako yari yatekerejwe mu rwego rwo kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi ko n’abaturage bari biteguye kuyikoreramo ndetse bamwe baranatangiye kwishyura aho bazakorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko ibi byose byakomwe mu nkokora n’imvururu zahise zitangira mu Burundi zigatuma urujya n’uruza k’umupaka w’Akanyaru rukagabanuka.

Ati ”Mu gihe umushinga wari urangiye, abaturage biteguye kuyikoreramo i Burundi hahise haba imvururu bituma abantu bagabanuka ku mupaka.”

Akomeza agira ati “Birumvikana ko byahise bigira ingaruka zigaragara ku buryo ndetse n’abari baratangiye kwishyura bahise bisubira, ariko tukizera ko igihe amahoro yaba agarutse mu Burundi, byakongera bikajya ku murongo nta kibazo”.

Muri iyi nyubako, icyumba cyo gucururizamo kishyurwa menshi kishyurwa ibihumbi 72 ku kwezi, naho icyishyurwa make kikishyurwa ibihumbi 52 y’u Rwanda.

Imiryango 10 ni yo yishyurwa amafaranga ibihumbi 54, mu gihe itandatu yishyurwa ibihumbi 72.

Hari kandi n’igice cyari cyubatswe kigenewe isoko, muri iki gice ho hakishyurwa amafaranga ibihumbi 3 ku kibanza cyo gucururizamo.

Ubuyobozi buvuga ko hakaswemo ibibanza bingana n’imiryango icururizwamo hashobora kuvamo ibibanza 24, ariko kugeza ubu abahacururiza ntibarenga 10.

Iyi nyubako kandi inafite isoko rirema buri munsi mu masaha ya nimugoroba, ku gice cyayo cy’inyuma hanze, .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka