Ushobora kugura amata y’Inyange igihe cyose, guhera ku mafaranga 100

Uruganda Inyange rwatangije imashini ishyirwamo amafaranga guhera ku 100 igatanga amata; ndetse rukaba rwazanye amata ashobora kubikwa igihe kirekire n’ubwo nta cyuma gikonjesha yaba abitswemo.

Inyange yazanye ibyo byuma bikora buri munsi amasaha 24/24 mu rwego rwo gusubiza ibibazo by’abafite amikoro make kandi bakora amanywa n’ijoro; nk’uko byatangajwe na Sudadi Kayitana, umuyobozi w’uruganda Inyange mu muhango wo gutangiza izo mashini wabaye kuri uyu wa kane tariki 31/05/2012.

Umuntu uwo ariwe wese ufite amafaranga guhera ku giceri cy’ijana ashobora gusesekamo (ibiceri by’ijana gusa), ubundi agatega agakombe kikamubuganiriza (kikamusukiramo) amata isaha iyo ariyo yose.

Mu gihe yasobanuraga imikorere y’iki cyuma cyitwa ”Milk Dispenser” ndetse n’amata y’inshushyu (Tetrafino) abikwa mu gihe kirenga amazi atatu (n’ubwo yaba adakonjeshejwe), hamwe n’abikwa kugeza ku mezi icyenda; umuyobozi w’Inyange yavuze ko iyi gahunda igamije gutuma amata agera kuri bose.

Gutaha ku mugaragaro ibikorwa by’Inyange byitabiriwe na Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM), washimye ubwo bucuruzi bw’Inyange ku mpamvu ebyri arizo ibiciro biri hasi ndetse no kwegereza abaturage amata.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM ati “Mu batanywa amata, abarenga 70% bayabuzwa n’igiciro cyayo gihanitse. Amafaranga 100 rero azatuma bitabira kuyanywa, kandi mbashimire ku bw’izo mashini ziyacuruza.”

Icyuma gicuruza amata y'Inyange n'uburyo gikoreshwa.
Icyuma gicuruza amata y’Inyange n’uburyo gikoreshwa.

Yongeraho ko n’Abayanywa badafata amata menshi kuko ubushakashatsi MINICOM yakoze bugaragaza ko Umunyarwanda unywa amata menshi atarenza litiro 60 mu gihe cy’umwaka.

Bamwe mu batangiye gukamisha ku mashini z’Inyange bishimira ko ikibazo cy’imirire mibi kuri benshi kizakemuka, kuko ngo banywaga ibinyobwa bitagira intungamubiri.

Tusiime Annonciata ukorera radio Flash FM ati: Nta na hamwe haboneka amata y’ijana, uretse nayo, icyayi kiboneka ni mukaru gusa kandi nawe urabizi ko nta kamaro kayo mu mubiri.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM asaba ko imashini zicuruza amata zakwirakwizwa ahantu hatandukanye. Ariko ngo zirahenze kuko imwe igurwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 23.

Icyakora ubuyobozi bw’Inyange buvuga ko ku mashini eshatu ziri mu mujyi wa Kigali, mu mezi aterenga atanu haziyongeraho izindi eshanu zizashyirwa mu zindi ntara. Ubu ibi byuma bicuruza amata y’Inyange biri ku Gisimenti kwa Ndoli Supermarket, Kigali City Market no kuri City Plaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwiriwe neza ni jamvier guturuka inyamirambo ese ko amata yonyange yahenze cyane ikindi akanabura wadu koreye ubuvugizi tukongera tukabona amata kuginciro cyiza Murakoz

Byiringiro jamvier yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Ndi mu karere ka Nyagatare
Ibi ni byiza kuko bizarengera ibidukikije ubundi amakarito yabikwagamo aya mata yagendaga ajugunwa hirya nohino, ugasanga ni iyo karito ihenze kurusha amata urugero:
litiro imwe inyange iyafatira ku mafaranga maganabiri i Nyagatare kuri Savanah yakwikanza mu ruganda litiro ikaza ari 1.000Rwf
Niba izomashini zihenda nibashireho iziyakonjesha zishyirwe muri Quartier abanyakigali babone amata meza kandi ahendutse aho kuyabuganiriza mu makarito akamara umwaka twawari wayabaza
Inyange inarebe uko yakonerera aborozi agacente nawe se amata yacu arushwe agaciro na 33cl za fanta mwogacwamwe aborozi turahomba imiti irahenze,cost of production y’amata irahenze nibura umworozi yagahawe 300Rwf
nkuko BLALIRWA igena igiciro namwe nimutugenere murebye ibyakoreshejwe ngo litiro y’amata iboneke
Mbifurije igihugu kirimo amata n’amavuta
Umuvandimwe Jean Sauveur BURAHO BAKWIYE

BURAHO BAKWIYE Jean Sauveur yanditse ku itariki ya: 11-06-2012  →  Musubize

ibi bintu ni byiza ariko ndakemanga isuku y’utu dukombe uko mbona kuyi foto hejuru ndabona turi hanze kandi nuri wese ashyiramo intoki!!!!!

ken yanditse ku itariki ya: 4-06-2012  →  Musubize

Turashima inyange. None se ayo mata ya 100 frw angana ate? Ni litiro, ni igice cyayo cyangwa... Abayakamye kuri iyo mashini mudusubize turumva ari byiza. Merci

Yves yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

Ibi ni byiza rwose kuko amata y’amafaranga ijana abonetse bigaragara ko n’umuntu utashoboraga kugura amata ari mu gakarito nawe yatekerejweho. Ahubwo ndasaba ko ibi byuma byagezwa muri za quartiers kugira ngo iterambere ritugereho twese.

Jean Damascène yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka