Uruganda Inyange rwashyize amata ahendutse ku isoko, hifashishijwe “milk zone”
Kuba uruganda Inyange rwashyize ku isoko amata atunganijwe ku giciro cy’amafaranga 400 kuri litiro ngo rukwiye kubishimirwa, kuko rwatangiye kugeza amata ku baturage benshi bashoboka, nk’uko Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yabitangaje.
Ernest Ruzindaza, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI watangije “Inyange milk zone” kuri uyu wa gatatu tariki 24/4/2013, yashimiye Inyange kuba irimo gufasha Leta gukemura ikibazo cy’imirire mibi, itanga amata yujuje ubuziranenge, ahendutse kandi atunganije (bidasaba umuntu kuyateka mbere yo kuyanywa).
Ati: “Tugamije ko amata agera kuri bose kuko tuzi akamaro afite mu mubiri w’umuntu; kandi ntiwagura litiro y’amata ku mafaranga 900, usize iya 350frw. None igisubizo abantu barakibonye kuko uretse kuba ayo mata ahendutse, yujuje ubuziranenge, araryoshye kandi aratunganije”.
Uruganda Inyange kandi ngo rwakemuye ikibazo cy’aborozi, rukusanya amata y’inka (iz’iburasirazuba cyane cyane) yari yarabuze isoko, kandi rukaba ruyagura ku giciro kinogeye abo borozi, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yongeyeho.
Muri gahunda yo kwegereza amata abaturage, uruganda Inyange rwashyize amaguriro y’amata (yitwa milk zone) n’ibindi bicuruzwa byarwo ahantu hatandukanye, aho mu mujyi wa Kigali ayo maguriro ari i Remera-Kabeza, Nyabugogo, Kimironko, na Nyamirambo, ndetse ngo hateganijwe gushyirwaho andi atandatu bitarenze ukwezi gutaha kwa gatanu.
Muri buri ntara naho ngo hazashyirwaho “milk zone” imwe imwe, ariko habeho abantu benshi bacuruza ibikorwa n’uruganda Inyange, nk’uko Umuyobozi mukuru warwo, Sudadi Kayitana yatangaje.
Amata y’amasukano y’inyange ‘milk zone’, ngo ashobora kumara iminsi itanu mu cyuma kiyabika atarangirika.
“Ikirahure cy’amata kijyamo igice cya litiro gisanzwe kigurwa amafaranga 300 muri za restora, ariko dusanze hano ku Inyange bakigurisha 200, sinzi niba ar’uko ari poromosiyo (promotion), nk’uko Ndagijimana Pascal waguze amata kuri milk zone yibazaga.
Ndagijimana akora akazi k’ubuyede (gufasha abubatsi), akaba ahamya ko umurimo akora usaba kunywa amata, ariko ngo ntibyamworoheraga kuyabona, bitewe n’uko ngo ayagura ku giciro kiri hejuru.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
cyakora inyange iciye agahigo pe!!!Ndumiwe!!ikindi cyabo cyanyumije ni uburyo bakoramo Marketing!bagira Marketing nziza cyane icyampa nkazagira amahirwe yo kuhabona stage!
nyabuna nimundangire i nyamirambo aho bakorera njye noherezayo cyusa dore izanjye zimaze guteka!
Inyange irasobanutsee..Ayo mata azajya atumara inyota aho umuntu ageze dore ko ibindi binyobwa binihagazeho..
Ayo mata atugereho rwose ..bravo Inyange..
Nibakomerezaho niba ataramareshyamugeni maze ayo mata bayatwegereze hose kandi tuyagure tudahenzwe,Umukire yibuke Umukene maze dutengamare.
Umva ko noneho batemera!!
Erega n’ubundi kera U Rwanda rwatembaga Amata n’Ubuki nti rwatembaga amaraso bana ba mama!!! Ubu butindi bwo kwiharira amata bikatugeza kuri jenoside byavuye hehe?
Twese kandi amata atugereho hatagize abikubira.
Birashoboka ko twasangira amata tudacyuranywa.
Hehe na bwaki kuko n’iyo ufite igiceri k’ijana unywa amata y’inyange,ibitakundaga gushoboka henshi mu rwanda,ahubwo izi milkzone inyange ni izikwirakwize henshi ubundi basarure amafaranga
Inyange ikoze igikorwa k’ingirakamaro cyane ku banyarwanda,kuko amata yayo aba asukuye,kandi aranahendutse ugereranyije n’ahandi bacuruza amata y’amasukano,aho litilo igura 600.
Inyange industries komeza utere imbere kuko ufite ibintu byiza gusa ufite inyota jus na mazi biba bihari amata nayo hafi aho mbega byiza heh na bwaki
Inyange industries komeza utere imbere kuko ufite ibintu byiza gusa ufite inyota jus na mazi biba bihari amata nayo hafi aho mbega byiza heh na bwaki
inyange conglaturation kudahwema guha abanyarwanda mubaho neza nimibereho ibereye abanyarwanda yo kuduha amata ahendutse