Umurimo w’ubu komvuwayeri ushobora gukurwaho mu Rwanda

Urwego rwa polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruratangaza ko abakomvuwayeri bagiye gucibwa mu ma matagisi bitewe n’imyitwarire idahwitse yo gutongana n’abagenzi mu buryo butandukanye ibagaragaraho.

Hashize iminsi mike Chief Supt. Celestin Twahirwa, umuyobozi w’urwego rwa polisi rushinzwe kugenzura umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) yumvikanye mu itangazamakuru avuga kuri gahunda yo guca abakomvuwayeri.

Abakora uyu murimo wo gushyira abagenzi mu modoka no kubishyuza bo bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro rishobora gushyira ubuzima bwabo mu kangaratete kuko ngo ari ko kazi kabatunze.

Ibyo basa nababihuriraho n’abashoferi bavuga ko taxi idashobora gukora nta wuyiherekeje, kuko ngo badashobora gutwara ngo binjize abagenzi, bishyuze bakore n’indi mirimo y’abakomvuwayeri bityo bagasaba ko niba bitwara nabi hashakwa undi muti atari ukubaca.

Mu gihe Supt Celestin Twahirwa avuga ko abashoferi bagomba kwitegura kujya bakora imirimo yabo bagakora n’iy’abakomvuwayeri, bamwe mu bashoferi twaganiriye bavuga ko ibi bidashoboka.

Abakomvuwayeri nabo bemera ko bamwe muri bo bitwara nabi, ariko ko umuti urambye atari ukububikira imbehe, ibi ngo byaba ari nko guhungira ubwayi mu kigunda.

Abakomvuwayeri bo bavuga ko kubaca mu mataxi byagira ingaruka no kuri rubanda rusanzwe, kuko ngo umukomvayeri uhagaritswe ku mirimo akabura ikindi akora atabura kwiba cyangwa kwishora mu zindi ngeso zigayitse, dore ko benshi usanga baravuye iwabo mu ntara bakaza gushakira amakiriro mu mujyi.

Si rimwe si kabiri abakomvuwayeri bavugwaho guteza umutekano muke mu ma modoka, umugenzi akishyuzwa amafaranga y’ikirenga cyangwa bagahora mu ntonganya za hato na hato.

Ndetse rimwe na rimwe bikavamo n’imirwano, cyangwa umugenzi akemera kwishyura amafaranga bamutegetse ngo hato atahasebera kandi hakaba ubwo usanga abo bakomvuwayeri bashyigikiwe n’abashoferi mu kurenganya abagenzi.

Nubwo Supt Celestin Twahirwa avuga ko Traffic Police yagiye igirana ibiganiro n’abahagarariye abatwara abagenzi, kugeza ubu ntibiramenyekana igihe iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Banyakubahwa banyarwanda ni mukunde bagenzi banyu nk’uko mwikunda. Nawe Nyakubahwa, tekereza hari undi munyarwanda ubyutse agatanga igikerezo cy’uko Police yose ihagarara bitewe n’uko hari abapolice 100 mu gihugu barya ruswa, igasimbuzwa urundi rwego. Wakumva bikunejereje? None se aba ba convoyeurs ko muzi ko umubare wabo ungana na taxi ziri mu gihugu mu bongeyeho abana babo, abagore babo n’abandi bo mu miryango yabo bari batunzwe n’umushahara bahembwa ni mubahagarika bazatungwa n’ iki? Si umubare ntagereranywa w’abashomeri muzaba muriho mwongera mu gihugu? Abenshi muri bo ni abasore, muravugako batukana, none se umuntu utukana kandi yahembwe ni aba umushomeri bizagenda bite? Bizabasabako mushaka umupolisi wogucunga buri mu convoyeur. Ese bizoroha? Ni mubigishe ubundi mubareke nabo babeho cyangwa se ni mubanze mubatekerereze undi mushinga ubahesha amararo n’amaramuko. Ni mubitekerezeho neza kuko ni mubahagarika mu kazi aho kubona umutekano hazaboneka akaduruvayo. Murakoze

nzabarirwa yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

icyo gitekerezo nikiza kuko kiziye igihe baribaturembeje nkubu taxi najemo mugitondo ituruka nyamirambo umukomvuwayej yantutse ngo nd’ishyano kuko narimwishyuye ijana.

shakira yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Nyamirambo aba Convoyeurs baraturembeje peeeeeee: gutukana, KUTAGEZA ABAGENZI KU RYANYUMA,....... urugero; NAHERUTSE KUVA MU MUGI,NEREKEZA NYAMIRAMBO IYO MODOKA YARIRIMO UMUZIKI UKABIJE NSABYE KONVOYEUR KUGABANYA ARANTUKA ARANTOKOZA..... BARANGIJE NTIBANANGEZA KU RYANYUMA . NI BIREBIRE, AHUBWO NIMWIHUTISHE IKIBAZO CYO KUBAVANAHO

NENE yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Njye mbona polisi isa n’ aho yirengagiza amakosa y’ abaconnvoyeurs kuko iyo ugeze aho abagenzi bafatira imodoka usanga akavuyo ari kose mu buryo bubbangamiye abagenzi bigagragara kandi kenshi polisi iba irebera . Iyo ubyitegereje usanga abanyarwanda hari uburyo tukiri primitifs . nta civilisation nta n’ umuco tukigira . sinsi niba urusaku rw’ abakonvoyeurs ku matexi tutabona ko rudusebya nk’ abanyarwanda!!! bigoye he ko imodoka ipakira iba imwe abagenzi bakibwiriza kuyijyamo nta ubakuruye abashati ! abanyarwanda bariyubaha ahubwo bavangirwa na bariya bamamyi b’ ibisambo bateza akavuyo ngo babone amaronko . polisi nigire bwangu ice ubucocoyeur burundu mu Rwanda ,ice urusaku n’akavuyo muri transport bityo TWIHESHE AGACIRO twoye gukomeza kugaragaza ububisi n’ ubunyamanswa ngo ni ugushaka imirimi . Murakoze

mutembe yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Ni igitekerezo cyiza cyane! Hari n’ibindi bihugu aba convoyeurs batabaho, kandi bus zirakora. Abagenzi bahererekanya amafranga akagera kuri chauffeur, kandi uwashaka kuvamo atishyuye abaturage nibo bamwifatira. Mwibuke reportage umunyamakuru wa ORINFOR wiga muri Egypte yigeze gukora avuga uko bigenda. Aba convoyeurs bateza umutekano muke. Benshi nta kinyabupfura bagira, barangwa n’imvugo nyandagazi, ntiboga, usanga banukira abagenzi. Nibabakureho rwose! Abashoferi bazakikorera. Mu minsi ya mbere bizatonda abantu, nkuko bisanzwe ko umuhini mushya utera amabavu, ariko buhoro buhoro bazamenyera.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Ikibabaje abshi ntibanagira isuku ugasanga giye ari kubangamira abantu.mwagera aho police itari agtendeka ,ubundi akajyenda akunamye hejuru naya suke nke ye wavuga gahita avuga ngo niba bikubangamiye sohoka.

Gratien yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

none se na chauffeur niyitwara nabi nka convoyeur bazamuhagarika imodoka yitware cg izajya itwara na abagenzi.icyi ni igitekerezo gicuramye twahirwa jye abanza atekereze mbere yo kuvuga.

uwamaliya yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Guca abakomvwayeri mu matagisi si wo muti; Police ijye ibanza inarebe ingaruka byateza kugenda mu modoka itagira conoiyeur/conductor.

Kwihutira gufata ibyemezo nta kubaza abo bireba nicyo tuziza ziriya mpuguke za UN zakoze raporo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 zitabanje kubaza impande zose bireba!

Abagenzi ntibabajijwe, ba nyiri taxi ntibabajijwe wenda ngo bashakire hamwe undi muti, ahubwo guhubuka gutangaza ibyemezo bizateza akaduruvayo aho kuba igisubizo niwo muti Police itanga!
Nk’ubwo se ntibareba ko KBS yahombye mubyayihombeje harimo no gucyerereza abagenzi kubera kutagarura, gukora umurimo wo gutwara no kwishyuza!

Ibi bikomeza rwose gushimangira ko mu Rwanda ibyemezo bihubukirwa bigafatirwa abantu nta mwanya wo kubiganiraho babanje guhabwa.

Ibi byagombye kubera Police isomo.

Rwanyandekwen yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka