Uyu mugore ngo yatangiye arangura ibase y’inyanya ku mafaranga 2000 akajya kuyicuruza. Icyo gihe yari afite imyaka 14. Nyuma yo kubura umubyeyi (mama we) yari asigaranye mu mwaka wa 2000, byabaye ngombwa ko ari we ufata inshingano yo kurera barumuna be.
Icyo gihe ngo yasanze inyungu iva mu ibase y’inyanya itamushoboza gusohoza izo nshingano yari amaze kugira zo kurera abavandimwe be bane kandi na we yari akiri umwana nka bo. Ingabire ngo yahise yigira inama yo kujya kwiga umwuga w’ubudozi.
Bitewe n’ukuntu Ingabire yumvaga ashaka kubimenya vuba kugira ngo atangire gukoresha ibyo yize, ngo yize kudoda amezi atatu gusa, aba abonye ubumenyi bw’ibanze.
Hagati aho Ingabire yari agikomeje gucuruza inyanya, ndetse akaba yari ari mu kimina gitanga amafaranga 2100 buri cyumweru.
Igihe cye kigeze cyo gufata amafaranga, ngo yahawe ibihumbi 80 maze ahita aguramo imashini idoda y’ibihumbi 70, maze atangira kudodera ku ibaraza ryo ku ga-centre ka Kabeza mu Karere ka Nyamasheke akabifatanya no gucuruza inyanya.
Ingabire avuga ko yatangiye kugerageza kudoda, amaze kubona abamugana benshi, ahagarika gucuruza inyanya akomeza kudoda byonyine. Nyuma y’uko ashyingiwe, yasanze atakomeza gukorera ku ibaraza ku muhanda ahitamo gukorera iwe muri salon, ari na ko yakomezaga kugenda yiyubaka.
Mu kongera ubushobozi kwe no kwagura ibikorwa, Ingabire (afatanyije n’umugabo we) yubatse inzu haruguru y’iyo atuyemo igana ku muhanda ifite imiryango 2 aba ari yo atangira gudoderamo, undi muryango ashyiramo boutique icururizwamo n’umugabo we.
Ubu batahiriza umugozi umwe (umwe acuruza n’undi adoda) kugira ngo bagere ku musaruro. Kubera ko akomeje kubona abantu benshi bamugana, baba abamudodeshaho n’abashaka ko abigisha, Ingabire arimo kubaka indi nzu isigaje gukingwa no gukorerwa amasuku izaba nka ATELIER yagutse yo gukoreramo ibikorwa bye.
Ingabire utuye mu mudugudu wa Kavune, mu kagari ka Ninzi atangaza ko kugeza ubu, ibikorwa biri mu budozi bwe bitari munsi y’agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ingabire afite abakozi akoresha kandi akagira n’abandi bana b’abakobwa yigisha umwuga wo kudoda kugira ngo bizabafashe kwibeshaho no kwiteza imbere muri ako gace bigaragara ko kakiri icyaro.
Uyu mugore w’abana babiri, agira inama abagore bagenzi be kuyoboka imyuga bakiteza imbere, ariko by’umwihariko agashishikariza abakiri bato kubitangira hakiri kare kuko akenshi ngo kubyiga ukuze bidakunze koroha.
Kuri uyu munsi isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, Ingabire Solange yabera urugero abandi bagore; by’umwihariko abo mu gice cy’icyaro rw’uko bashobora guhera kuri ducye bakagana ku iterambere ryisumbuye.
Ntivuguruzwa Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashakakugurish imashin idoda