Ubwinshi bw’amafaranga ahanyura bwatumye hubakwa isoko mpuzamipaka

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, avuga ko isoko mpuzamipaka rya Karongi riri kubakwa ari amahirwe abatuye ako karere babonye yo kwinjiza amafaranga.

Yabivuze kuri uyu wa 19 Mata 2016 mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Isoko Mpuzamipaka rya Karongi ku nkengero z’Ikivu mu Murenge wa Bwishyura.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry'Isoko Mpuzamipaka rya Karongi.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’Isoko Mpuzamipaka rya Karongi.

Minisitiri Kanimba ati “Aha rero Karongi nubwo ubona ari ahantu h’icyaro, ariko iyo urebye ibicuruzwa byambuka bijya muri Congo buri mwaka bigeze kuri milyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kandi iyo urebye umuvuduko, usanga byaravuye kuri miliyoni 900 mu mwaka wa 2012.

Aya rero ni amahirwe cyane ko imihanda iri gukorwa ibyo byose bizatuma n’ibicuruzwa biva mu tundi Turere bijya Congo biciye Karongi.”

Minisitiri Kanimba ashyiraho ibuye-fatizo.
Minisitiri Kanimba ashyiraho ibuye-fatizo.

Ibi kandi byashyigikiwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas wagaragaje ko Akarere ka Karongi konyine katabasha guhaza iri soko, ahubwo agahamagarira n’abaturanyi baba abo mu Rwanda ndetse no muri Congo kurigana kuko inzira ziri kuba nyabagendwa.

Ati “Kuko Karongi yonyine itabasha guhaza iri soko ndashishikariza n’abandi batuye Intara y’iburengerazuba ndetse n’igihugu cyose yemwe n’abaturanyi bo hakurya muri Congo kuko inzira zirahari, imihanda irakoze, zaba izo mu mazi ahasigaye ni ahacu ngo dukore.”

Guverineri Mukandasira ariko yakanguriye abaturiye iri soko gufata iya mbere bakaba ari bo bagiramo ibikorwa byinshi, bityo bakaribyaza inyungu nka ba nyira ryo.

Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Karongi, Gahizi Alex, avuga ko ubu bagiye guhera ku gukora ingendo shuri mu gihugu cya Congo bahereye ku Kirwa cy’Ijwi mu rwego rwo kureba ibyo bakeneye kugira ngo bazabashe kuba ari byo baheraho bashyira muri iri soko.

Isoko ryambukiranya imipaka rya Karongi ryatangiye kubakwa kuva ku wa 24 Werurwe 2016, imirimo yo kuryubaka ikaba igomba kuzamara amezi 12, aho rizuzura ritwaye miliyari imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka