Ubuto bw’isoko rya Ngoma butuma bacururiza hanze bakanyagirwa

Abacuruzi bacururiza mu isoko rikuru rya Ngoma ahatubakiye barinubira ko basora amafaranga amwe n’abacururiza ahubakiye kandi bo banyagirwa ndetse bakanacururiza hasi.

Nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bacururiza muri iri soko ngo babona harimo akarengane kanini kuba bishyura imisoro imwe yo mu isoko n’abandi baba bacururiza ahubakiye kandi bo iyo imvura iguye badacuruza ndetse bakananyagirwa.

Uku gucururiza hanze babiterwa nuko isoko riherutse kubakwa mu mwaka wa 2010 ari rito cyane ugereranije n’abantu bacururizamo.

Uwitwa Valentine avugana n’itangazamakuru yagize ati “Iyo ubona wirukankana ibyo uri gucuruza ubijyana kubyugamisha unyagirwa, ukibuka ko uri busore amwe n’uwuri ahubakiye mu isoko birababaza. Akarere ni kagabanye imisoro ku bantu bacururiza hasi hatubakiye cyangwa se bubake rinini naho ubundi ibi si vision”.

Muri iri soko hari igice kinini cyubakiye hakaba n’abandi bacuruzi baba bitwikiriye imitaka kubera izuba ndetse n’imvura. Iki gice usanga hacururizamo abantu batari bake bacururiza hasi.

Bamwe bacururiza hanze kubera ko isoko ari ritoya
Bamwe bacururiza hanze kubera ko isoko ari ritoya

Ubuyobozi butangaza ko iki kibazo batangiye uburyo bwo kugikemura bwongera iri soko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imishinga y’iterambere ry’uturere n’imijyi (RLDSF).

Umukozi mu karere ka Ngoma ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya RLDSF, Tuyisabe Augustin, yatangaje ko kwagura iri soko byatangiye kandi ko bagiranye amasezerano ya miliyoni 218 na sosoyete yitwa E.G.C igomba kuba yarangije imirimo yo kwagura iri soko mu mezi atandatu.

Imirimo yo kubaka isoko rya mbere yarangiye mu 2010 yari yatwaye miliyoni zirenga 473 aho hari hubatswe isoko rigezweho ndetse n’izindi nyubako z’ubucuruzi ku nkunga y’icyahoze kitwa CDF. Mu kwagura iri soko hazongerwa inyubako zirimo amasitandi mashya, amazu y’ubucuruzi agera kuri 24 ndetse na pavement y’imbuga y’iri soko.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka