Uburobyi mu Kivu bwasubukuwe

Nyuma y’amezi abiri uburobyi mu kiyaga cya Kivu buhagaritswe kubera amafi yari amaze kuba make, tariki 02/10/2012, i Kivu cyongeye gufungurwa ku mugaragaro.

Igikorwa ku rwego rw’Intara cyabereye mu karere ka Karongi, kitabirwa n’abayobozi bashinzwe ubworozi muri RAB bari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul.

Gufunga uburobyo mu Kivu byakozwe nyuma y’uko umusaruro wari umaze kugabanuka kubera akajagari mu burobyi n’abarobyi hafi ya bose batagiraga ibyangombwa.

Ku barobyi 1080, abujuje ibisabwa bamaze guhabwa ibyangombwa ni 500, ari nabo bemerewe guhita basubira mu Kivu kuri uyu wa kabili.

Ubuyobozi bwa RAB ariko buvuga ko n’abandi bazakomeza kubisaba uko bazagenda buzuza ibisabwa birimo ibikoresho no kwibumbira mu makoperative.

Igikorwa cyabaye ni umuhango wo kongera gufungura uburobyio mu Kivu ariko uburobyi nyiri izina ntiburatangira kuko bukorwa nijoro. Ntibiramenyekana niba umusaruro w’amafi warinyongereye cyangwa se niba ibiciro bizahinduka.

Kongera gusubukura uburobyi mu Kivu, byabanjirijwe n’impaka ndende zamaze hafi amasaha ane mu nama yabereye mu karere ka Karongi, hagati y’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, uturere dukora ku Kivu, amashami ya polisi n’ingabo zo mu mazi, abarobyi ndetse n’abacuruza ibibukomokaho.

Izo mpaka zatewe ahanini n’uko hari ibyagombaga kongera gusobanurwa kugira ngo ababubyaza umusaruro bumve neza icyari kigenderewe mu gufata icyemezo cyo guhagarika uburobyi amezi abiri buri mwaka.

Nyuma y’izo mpaka byarangiye hafashwe imyanzuro yakiriwe neza n’impande zose nk’uko bisobanurwa na Kanyandekwe Christine, umuyobozi mukuru ushizwe ubworozi muri RAB: “Ndabona dutangiye neza kuko imyanzuro twafatiye hamwe twese yagaragaje ko abarobyi bumvise akamaro ka kiriya kiruhuko cy’amezi abiri”.

Gusubukura uburobyi mu Kivu byayobowe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba, Jabo Paul, n'Umuyobozi Mukuru muri RAB Ushinzwe Ubworozi, Kanyandekwe Christine.
Gusubukura uburobyi mu Kivu byayobowe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul, n’Umuyobozi Mukuru muri RAB Ushinzwe Ubworozi, Kanyandekwe Christine.

Banemeranyijwe ko i Kivu kizajya gifungwa muri Kanama na Nzeri kuko n’ubusanzwe muri ayo mezi haba harimo imiyaga myinshi n’imvura.

Nubwo ariko i Kivu cyari kimaze amezi abiri gifunze, abahagarariye polisi n’ingabo bavuze ko hari abarobyi bagiye batabwa muri yombi baroba rwihishwa, abandi bagafatanwa imitego itemewe bita Kaningini.

Nk’uko byemejwe na Rutabingwa Michel ukora mu ishami rya polisi ikorera mu mazi, abatawe muri yombi ni Abanyarwanda 16 n’Abanyekongo 23, imitego itemewe yafashwe ni 59 n’amato ya kareremba 19.

Usibye abafatiwe mu cyuho, abayobozi ku nzego z’ibanze cyane cyane ku mudugudu nabo batunzwe agatoki ko hari abakingiraga ikibaba ba rushimusi, cyangwa se bagasa n’aho bitabareba.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul, yavuze ko nabo batazongera gusigara inyuma igihe habaye amanama yo kunoza uburobyi.

Uturere dukora ku Kivu ni dutanu ari two Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, kandi twose dukorerwamo imirimo y’uburobyi n’ubucuruzi bw’ibikomokaho.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka