U Rwanda ruzagurisha sosiyete ya Starbucks imifuka 14,400 y’ikawa uyu mwaka

U Rwanda ruratangaza ko ruzagurisha imifuka 14, 400 y’ikawa ku isosiyete y’abanyamerika icuruza ikawa ya Starbucks uyu mwaka wa 2015.

Ibi ni ibyatangajwe na Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana, ku wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2015, ubwo yari aherekeje itsinda ry’abakozi barenga 20 b’isosiyete ya Starbucks bari mu Rwanda, babonanye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ugereranyije n’uko igiciro cy’ikawa y’u Rwanda gihagaze ku isoko mpuzamahanga, u Rwanda ruzabona miliyoni 3 z’amadorali y’Amerika mu mifuka 14,400, aho ikiro kimwe kigura amadorali y’Amerika 3.5.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abakozi barenga 20 b'isosiyete ya Starbucks bari mu Rwanda.
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abakozi barenga 20 b’isosiyete ya Starbucks bari mu Rwanda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga (NAEB) kivuga ko iyi sosiyete imaze kugera ku kigereranyo cy’amakontineri 400 y’ikawa igura mu Rwanda buri mwaka. Starbucks yatangiye kugura ikawa y’u Rwanda kuva muri 2004.

Craig Russell, umuyobozi wungirije wa Starbucks yagize ati “Turishimira intambwe imaze guterwa mu bwiza bw’ikawa y’u Rwanda”.

Kubwa Ministiri Mukeshimana, ngo ibi bigaragaza umubano mwiza uri hagati ya sosiyete y’ubucuruzi ya Starbucks n’u Rwanda.

Ati “Umubano wacu na Starbucks ukura buri munsi”.

Craig Russell yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa mu bwiza bw'ikawa y'u Rwanda.
Craig Russell yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa mu bwiza bw’ikawa y’u Rwanda.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda amadevize menshi.

Pierre Munyura, umuyobozi w’ishirahamwe ry’abahinzi b’amakawa avuga ko umwaka ushize mu Rwanda hasaruwe toni 16,000 z’ikawa, hafi 98% byayo bikaba byaroherejwe mu mahanga.

Usibye muri Amerika, ikawa y’u Rwanda igurishwa mu Butaliyani, mu Bufaransa, muri Koreya y’Amajyepfo, n’ahandi hatandukanye.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko umwaka ushize agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kiyongereyeho 4.7% bihwanye na miliyoni 599.8 z’amadolari, ugereranyije na miliyoni 573 z’amadorali muri 2013. Ikawa yihariye 10%.

Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso n'abakozi b'isosiyete ya Starbucks.
Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso n’abakozi b’isosiyete ya Starbucks.

Mu rwego rwo kwegera abahinzi b’ikawa no kubongerera umusaruro, isosiyete Starbucks yafunguye ishami ryayo mu Rwanda muri 2009, ikaba ikorana n’abahinzi b’ikawa ibihumbi 50.

Nyuma yo gufungura icyicaro cyayo mu Rwanda, Starbucks imaze gukora ibindi bikorwa bitandukanye biteza imbere abanyarwanda. Urugero ni nk’ivuriro iyo sosiyete yubatse mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba, rikaba rifasha abaturage baturuka mu tugari 7.

Craig yatangarije Kigali Today ko mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame harimo uko iyi sosiyete yarushaho gukorana n’abahinzi b’ikawa mu Rwanda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twizere ko amadovize agiye kwiyongera kubera kawa y’iwacu imahanga

stephanie yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka