Guinea Conakry irashaka gushingira ku bunararibonye u Rwanda rufite mu gukoresha kompanyi yarwo ya Rwandair, nk’uko bitangazwa na Ministiri w’icyo gihugu ushinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu, Oye Guilavogui.

yagize ati “Turi mu biganiro byo kureba uburyo twabyutsa Air Guinea (kompanyi y’indege ya Guinea). Kandi ubunararibonye bw’u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja ariko cyashoboye guteza imbere ingendo zo mu kirere, buzadufasha muri byinshi.”
Air Gunea yahagaritse imirimo yayo mu 2002 nyuma y’imyaka 42 yari imaze ishinzwe ariko igahura n’ibibazo, birimo igihombo cya buri mwaka cyabarirwaga muri miliyoni enye z’amadolari y’Amerika.
Kompanyi y’indege z’u Rwanda, Rwandair, yo igaragaza kuzamuka mu mikorere, aho iza ku mwanya wa mbere muri Afurika.
Mu myaka mike imaze, Rwandair igura indege zirenze imwe buri mwaka, ikaba irushaho gufungura ingendo nshya henshi mu bihugu by’ Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.
Ubunararibonye Guinea ishaka gukura ku Rwanda, buje nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru; aho yaherewe umudari w’icyubahiro gihambaye.
Perezida Kagame kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye agera kuri arindwi na mugenzi we Alpha Condé, harimo atanga uburenganzira bwo kuza muri buri gihugu ku baturage b’ibihugu byombi, gushora imari hamwe no guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Perezida Kagame yagize ati “Ndabona igisigaye ari ugukorana kugira ngo duharanire ejo hazaza heza no guteza imbere umugabane wacu.”
Indege z’u Rwanda zo zigiye gutangira kuguruka hagati ya Kigali na Conakry, nk’uko byemezwa na John Mirenge Umuyobozi wa Rwandair, uvuga ko igisigaye ari ukumenya uko ubucuruzi bwakorwa.
Ohereza igitekerezo
|
Rwandair byo iri gutera imbere cyane ariko mwavuze ko ariyo yambere muri Africa, ariko ndumva mwakabije kuko sintekereza ko Rwandair yaza imbere ya Ethiopian airways na Kenya airways tutibagiwe nizindi zikomeye zo muri south Africa, Egypt, Maroc nahandi benshi. murakoze
Rwandair iza kumwanya wambere muri africa??????? urandangije wamunyamakuru we. Uri umwe nurya wavuze ko RDF nayo iza mumwanya wwa kabairi nyuma ya USA. Ukanashyiraho izina kweri??,