U Rwanda na Visa batangiye kwigisha ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga

Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’amakoperative na Banki Nkuru y’igihugu ku nkunga ya sosiyete Visa Inc batangije igikorwa cyo gukangurira abantu kumenya ibigendanye n’ubucuruzi, hagamijwe guha Abanyarwanda ubushobozi bwo kubasha kwicungira umutungo wabo.

Iki gikorwa cyatangijwe tariki 26/03/2012 muri Serena hotel i Kigali cyatanze inyigisho mu mukino nyigisho (theater).

Muri iyi theater yakinwe n’abasore babiri, herekanwe ubuzima bw’umusore wavuye iwabo mu cyaro aje gupagasa i Kigali yahagera akibwa ariko agakomeza agashaka akazi, nyuma yaho akajya abika 10% cy’umushahara we muri banki. Nyuma yo kwiga gukoresha Visa card, mobile banking no kubitsa amafaranga ahagije yaguze imodoka aranarongora.

Abasore babiri bakinnye theater yigisha icunga mutungo.
Abasore babiri bakinnye theater yigisha icunga mutungo.

Ministiri w’igenamigambi, John Rwangombwa, yavuze ko gusobanukirwa imikoreshereze ya serivisi zijyanye n’umutungo (amafaranga) ari intambwe nyamukuru mu guha Abanyarwanda uburyo bwo kubyaza umusaruro imitungo yabo.

Leta yu Rwanda ikomeje kwiga buryo u Rwanda rwaba ihuriro ry’ubucuruzi muri aka karere, bityo guha Abanyarwanda ubumenyi bubashoboza gucuruza ku isi hose akaba ari ngombwa; nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi yabisobanuye.

Minisitiri Rwangombwa yagize ati “Mu gihe ingengo y’imari y’u Rwanda ikomeje kuzamuka, turizera ko abasangira nyendo mu bucuruzi bacu nka Visa bazakomeza kudufasha kutera intambwe twerekeza ku ikerekezo 2020”.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ambasaderi Gatete Claver, yavuze ko ubumenyi ku birebana n’imicungire y’imari bucyenewe cyane mu kurushaho gukwirakwiza ubukungu hirya no hino mu igihugu.

Yagize ati “turakangurira inzego zose (iza Leta n’izigenga) zirebana n’imari mu Rwanda kugira uruhare mu kwigisha Abanyarwanda ibyerekeranye n’ubucuruzi. BNR yanditse igitabo kizakwirakwizwa mu Rwanda hose gisobanura ibirebana n’imicuringire y’imari”.

Bamwe mu bantu bari bitabiriye iyo gahunda
Bamwe mu bantu bari bitabiriye iyo gahunda

Umuyobozi wa Visa Inc. muri Aziya Pasifike, Uburayi bwo hagati, Afruka y’Iburasirazuba n’iyo hagati, Elizabeth Buse, yavuze ko Visa ifite intego yo kwigisha ibirebana n’imicungire y’imari.

“Ndizera ko iyi gahunda yo kwigisha Abanyarwanda hakoreshejwe imikino nyigisho (theater) bizagira akamaro mu iterambere ry’ubucuruzi mu Rwanda”; nk’uko umuyobozi wa Visa yabitangaje.

Iyi gahunda yo kwigisha Abanyarwanda ibyerekeranye n’imicungire y’imari izakomeza mu zindi ngeri 25 zitandukanye zose zigamije kwigisha ababitsa n’abatarabitsa mu amabanki.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mukorerahehe?

muv yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

viza zarabonetse ubu ziratanwa kandi ziranakora mu RWANDA

manasseh yanditse ku itariki ya: 29-03-2012  →  Musubize

Ababa basobanukiwe neza mutubwire niba Banki zo Rwanda zaba zaratangiye gutanga VISA card ntabwo mvuga bwa Smart cards ndavuga iriya iri international, muraba mungiriye neza!

Kanakuze yanditse ku itariki ya: 28-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka