U Buhinde bugiye gufasha u Rwanda guteza imbere ibigo biciriritse

Igihugu cy’u Buhinde kiratangaza ko kigiye gutera u Rwanda inkunga mu guteza imbere ibigo biciriritse, kugira ngo bizamure ubukungu bw’u Rwanda nk’uko ibyo mu Buhinde byazamuye ubw’iki gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe na Ministiri ushinzwe ibigo biciriritse mu gihugu cy’Ubuhinde, Kalraj Mshra, ubwo yari amaze kubonana na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, kuri uyu wa gatandatu tariki 17/1/2015.

U Buhinde bwatangiye gufasha u Rwanda guteza imbere bimwe mu bigo by'ubumenyi ngiro.
U Buhinde bwatangiye gufasha u Rwanda guteza imbere bimwe mu bigo by’ubumenyi ngiro.

Yagize ati “Ibigo biciriritse byateje imbere ubukungu bw’Ubuhinde, bityo mu biganiro nagiranye na Perezida Kagame, namubwiye ko u Rwanda ari igihugu gikataje mu iterambere k’uburyo nacyo cyagera kuri byinshi kibikesha ibigo biciriritse. Igihugu cyange cyiteguye kuzafasha u Rwanda muri uru rugendo.”

Yatangaje ko bigo biciriritse byo mu Buhinde byazamuye ubukungu k’urwego rushimishije, aho 80% by’ubukungu bw’imbere mu gihugu (GDP) bwazamutse, na 40% by’ibyo u Buhinde bwohereza mumahanga na 45% by’inganda ziciriritse bikaba byarazamutse, byatumye abaturage b’u Buhinde bagera kuri miliyoni 80 babona akazi.

Perezida Kagame bamugeneye n'impano igaragaza uburyo bishimiye umubano n'u Rwanda.
Perezida Kagame bamugeneye n’impano igaragaza uburyo bishimiye umubano n’u Rwanda.

Ati “Nta mpamvu ibi u Rwanda rutabigeraho.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imyuga, Albert Nsengiyumva, yatangaje ko igihugu cy’Ubuhinde gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, cyane cyane mu birebana n’iterambere.

Ati “Iki gihugu gikomeje gufasha u Rwanda mu iterambere, aho mu minsi iri imbere tuzataha urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruzatanga Megawatt 28, Ubuhinde bukaba bwarafatanyije na Leta y’u Rwanda kurwubaka.”

Ministiri ushinzwe ibigo biciriritse mu gihugu cy'Ubuhinde, Kalraj Mshra, yari yagenderey u Rwanda mu rwego rwo gutangiza ikigo gishinzwe guhugura urubyiruko mu myuga rutari rusobanukiwe.
Ministiri ushinzwe ibigo biciriritse mu gihugu cy’Ubuhinde, Kalraj Mshra, yari yagenderey u Rwanda mu rwego rwo gutangiza ikigo gishinzwe guhugura urubyiruko mu myuga rutari rusobanukiwe.

Mu mwaka ushize, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Buhinde, aho yakanguriye abikorera bo muri icyo gihugu kuza gushora imari zabo mu Rwanda.

Minisitiri Nsengiyumva yabwiye Kigali Today ko uru ruzinduko umukuru w’igihugu yagiriye m’Ubuhinde rwagize akamaro.

Ati “Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika akanguriye abikorera bo m’Ubuhinde gushora imari yabo mu Rwanda, ubu tumaze kwakira benshi kandi n’abandi bazagera mu Rwanda mu minsi iri imbere.”

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 1 )

nimba dukeneye iterambere rirabye nuko uburezi bugomba gushingira ku bigo biciriritse

melissa yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka