Tigo yafunguye amashami abiri i Rubavu

Sosiyete y’itumanaho, Tigo Rwanda, yafunguye amashami abiri azajya atangirwamo service za Tigo (service center) mu mujyi wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu tariki 21/01/2012.

Rimwe muri ayo mashami riherereye mu mujyi rwagati hafi y’isoko, irindi shami riri ku mupaka muto (petite barriere) w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kevin Mukotanyi, ushinzwe ibikorwa bya Tigo i Rubavu, yatangaje ko gufungura aya amashami ari ukwegereza Abanyarubavu serivisi batajyaga babona nka telefoni, SIM swap, Tigo cash n’ibindi. Ngo ibi bikorwa byatinze kubageraho kuko Tigo ikiri nshya mu mikorere.

Umuyobozi wa Tigo Rwanda afungura ku mugaragaro ishami rya Rubavu.
Umuyobozi wa Tigo Rwanda afungura ku mugaragaro ishami rya Rubavu.

Mukotanyi yagize ati “Hehe n’ingendo Kigali-Rubavu ku bafatabuguzi ba Tigo! Bitegure serivisi batigeze babona ahandi.”

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ishami ryo ku mupaka, hakurikiyeho igikorwa cyo gutanga amasaha n’amakaramu ku baturage bari bitabiriye iyi gahunda binyuze muri tombola.

Igikorwa cyo gufungura amashami ya Tigo cyari kirangajwe imbere n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu, Ezechiel Buntu, n’umuyobozi mukuru (CEO) wa Tigo mu Rwanda, Diego Camberos, na Matthew Dutrisac ushinzwe ibicuruzwa n’amasoko.

Abakozi ba Tigo imbere y'ishami rishya rya Rubavu.
Abakozi ba Tigo imbere y’ishami rishya rya Rubavu.

Kugeza ubu Tigo imaze kugira abafatabuguzi miliyoni ebyiri ari nabyo byagaragajwe n’abakozi bayo ubwo bazaga bambaye imipira byanditseho ndetse no kuzamura intoki ebyiri bivuga miliyoni ebyiri.

Tigo izakomereza gufungura amashami mu ntara y’Iburengerazuba nk’uko Mukotanyi yabitangaje.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka