Televiziyo ya CNBC igiye kwimurira studios i Kigali

Televiziyo y’ubucuruzi ya CNBC Africa igiye kuvana icyicaro na situdio byayo i Nairobi muri Kenya izimurire i Kigali muri Gashyantare 2016.

Patrick Ojil ukuriye ishami ry’ubucuruzi muri iyo televiziyo yabwiye ikinyamakuru The New Times ko kwimura icyicaro na studiyo za yo babitewe n’uko guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ubushake bwo kwakira iyo televiziyo.

CNBC ni imwe muri televiziyo z'ubucuruzi zikomeye ku mugabane w'Afurika.
CNBC ni imwe muri televiziyo z’ubucuruzi zikomeye ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyakira abakigana. Twabonye ubufasha bwa guverinoma binyuze mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).”

Ojil yavuze ko gufata icyemezo cyo kuza gukorera i kigali babitewe n’uko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano.

Ati “Buri kigo gishaka gukorera ubucuruzi ahantu hari umutekano. U Rwanda ni igihugu gifite umutekano usesuye. Guverinoma yakoze akazi katoroshye ko kuzana umutekano mu gihugu.”

CNBC yafunguye ibiro mu Rwanda muri Nzeri 2012, kuri ubu u Rwanda rukaba ari igihugu cya cyenda iyo televiziyo ikoreramo ibikorwa bya yo. Ojil avuga ko bazakomeza kwagura ibikorwa bya bo no mu bindi bihugu.

Yongeraho ko iyo televiziyo izakomeza gukora inkuru ku bukungu bw’u Rwanda zizagira uruhare mu kureshya abashoramari bo mu mahanga kugira ngo baze gushora imari mu Rwanda.

Kuza gukorera mu Rwanda kw’iyo televiziyo ngo bizanatanga akazi ku Banyarwanda. Biteganyijwe ko ibikoresho bya studiyo za yo bizagera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru. Gutunganya studio i Kigali bizatangira mu cyumweru gitaha na byo bikurikirwe no gushaka abakozi.

Kugeza ubu CNBC ifite ibiro mu bihugu bitandukanye birimo Zambia, Mozambique, Nigeria, Kenya, Gabon na Namibia, icyicaro cya yo gikuru kikaba muri Afurika y’Epfo.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB kivuga ko kwimurira studiyo za CNBC i Kigali bifitiye akamaro u Rwanda, kuko iyo televiziyo izarushaho kurugarariza amahanga bikaba byatuma n’abashoramari baza kurushoramo imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka