Suruduwire igiye kunyobwa n’umugabo isibe undi

Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority/RRA cyatangaje ko inzoga bakunze kwita suruduwire (sealed well) n’izindi nkayo, zigiye kurushaho guhenda nk’uko bigenda ku bindi bicuruzwa bisoreshwa by’umwihariko, mu rwego rwo gukumira kwangirika k’ubuzima bw’abaturage.

Mu mahugurwa yarangiye ku wa kane tariki 14 Gicurasi 2015, RRA yabwiye abunganira abacuruzi mu bijyanye no gusora bayitabiriye ko agacupa gato ka mililitiro 100 (100 ml) ka suruduwire gashobora kuzagurwa amafaranga ari hagati y’igihumbi n’igihumbi na magana abiri (1000Rwf-1200Rwf), kavuye ku mafaranga 250 kagurwa ubu.

Johnson Niyonshuti, umukozi wa RRA yavuze ko ibi ngo bizaba nyuma y’ukwezi kwa munani k’uyu mwaka ubwo abakora bene izi nzoga bazaba batangiye kuzicururiza mu macupa y’ibirahure aho kuba mu ya pulasitiki (plastic) kuko babisabwa n’Urwego rushinzwe ubiziranenge (RSB).

Agacupa gato ka suruduwire gashobora kuzagurwa amafaranga 1000 Rwf mu minsi iri imbere.
Agacupa gato ka suruduwire gashobora kuzagurwa amafaranga 1000 Rwf mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Izo ni ingamba zizatuma suruduwire izamura ibiciro nk’uko Uganda Waragi kugeza ubu abayinywa ari bake; umuturage winjiza amafaranga 500 ku munsi ntabwo azaba agishobora kuyigurira; kandi ni nabo zizonga kuko batarya”.

Komiseri wungirije muri RRA, Ruganintwari Pascal yashimangiye ko bidatangaje kuba ibiciro bya suruduwire bizazamurwa kuko ngo ari gahunda yo kunoza ubuziranenge no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Hari abakora inzoga zikaze (liqueurs) baherutse kugaragara mu itangazamakuru binubira kuba barasabwe kuzipfunyika mu macupa y’ibirahure kuko ngo bigoye kuyabona.

Suruduwire ziri mu bicuruzwa bimwe na bimwe bisoreshwa umusoro wihariye witwa excise tax.
Suruduwire ziri mu bicuruzwa bimwe na bimwe bisoreshwa umusoro wihariye witwa excise tax.

RRA irabarura inganda 15 zikorera mu Rwanda inzoga zifite alcohol nyinshi (liqueurs) harimo n’izikora iziri mu bwoko bwa suruduwire, zikundwa cyane n’abaturage badafite amikoro menshi.

RRA kandi isobanura impamvu umusoro ku byacurujwe bimwe na bimwe witwa “taxe de consomation cyangwa excise tax”, ugomba guhora uhanitse mu rwego rwo gukumira ibibangamira ubuzima bw’abaturage cyangwa ibibateza gusesagura.

Ibi birimo inzoga z’amoko yose, itabi, ibinyabiziga bimwe na bimwe, ibyambarwa byo kurimba, imitobe na za fanta, itumanaho rya telefone, imikino imwe n’imwe, ibikomoka kuri peterori n’amata y’ifu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

kigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority/RRA cyatangaje ko inzoga bakunze kwita suruduwire (sealed well) n’izindi nkayo, zigiye kurushaho guhenda nk’uko bigenda ku bindi bicuruzwa bisoreshwa by’umwihariko, mu rwego rwo gukumira kwangirika k’ubuzima bw’abaturage. ........... birababaje kuba urwego rwa Leta rutangaza amakuru nk aya , ikibazo se n uko igura menshi , ikibazo n imisoro mu gihe nabo bemeza ko izi nzoga zangiza ubuzima bw abantu , birababaje kurebera mu misoro batitaye k ubuzima bw abaturage , dore ko ari nabo basoraaa , ubwo nibamara gupfa, gutakaza ingufu ntacyo bakibasha kwikorera imisoro izava he , ikindi ntabwo Leta izi amafaranga itanga mu kuvura uburwayi buterwa n izi nzoga , birababajjjjeeeee , nasabaga Leta niba yifuriza ubuzima bwiza abaturage bayo ko yagerageza guca burundu ikitwa inzoga zidafite ubuziranenge , zigira ingaruka mbi ndetse no guca itabi burundu , naho kuzamura imisoro ntacyo byahindura k ubinywa ,

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

Jje mbona kuzamura igiciro ako kageni bizatuma abakunzi ba kanyanga (suruduwiri) bazazisimbuza izindi zikaze kandi zitanujuje ubuziranenge (izamajyendu). Ahubwo numva leta yakangurira abazinywa ububi bwazo bakazivaho burundu.

alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

ibyo ntizabuza absinda gusinda tuzankwa urwagwa. nakanyanga mwese komusinda ntimunkwa izihenze

kbrs yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

Nturanye n’uruganda rwayo. Mbona ari ikiyobyabwenge mu bindi. Imaze konona abato benshi bakora muri urwo ruganda. Bashaje imburagihe barayinywa cyane!! Ahubwo se hagabanyijwe ingano ya alcohol ishyirwamo mwo gaheka mwe? Urateza urugomo n’akavuyo. Kuyirekaho nkurahiye!

Tuza yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

Nturanye n’uruganda rwayo. Mbona ari ikiyobyabwenge mu bindi. Imaze konona abato benshi bakora muri urwo ruganda. Bashaje imburagihe barayinywa cyane!! Ahubwo se hagabanyijwe ingano ya alcohol ishyirwamo mwo gaheka mwe? Urateza urugomo n’akavuyo. Kuyirekaho nkurahiye!

Tuza yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

Bagiye kujya bazinywa ari magendu pe.

Man yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

Ahubwo bashaka gukiza abazikora kandi n’abazifora nibwo bagiye kubona inyungu!!!!!

Anitha yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

ko mubasubije kuri kanyanga na nyirantare se ndagirante! ibyo ntibizababuza kuzinywa. education niyo ikenewe kurusha byose

clement yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka