Rwandair yatumije indege nshya ebyiri zo mu bwoko bwa CRJ900 NextGen

Kompanyi y’indege ya Rwandair yasinye amasezerano yo gutumiza indege ebyiri zo mu bwoko bwa CRJ900 NextGen muri sosiyete yitwa Bombardier Aerospace. Rwandair izaba ibaye iya mbere gukoresha ubu bwoko b’izi ndege mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Izi ndege zatumijwe tariki 19/03/2012 zije kunganira izari zisanzwe dore ko ugereranyije n’urwego Rwandair igezeho indege ifite ari nke ndetse zitwara abantu bake; nk’uko byantangajwe na John Mirenge, umuyobozi muri Rwandair.

Yagize ati “dukurikije akazi izo twari dusangaywe za CRJ200 zitwara abantu 50 zakoze, turizera ko ubwoko bushya bwa CRJ900,bwo bufite undi mwihariko cyane ko n’umubare w’abantu itwara wiyongereye ukagera ku bantu 75”.

Ikindi kizabafasha nibamara kugura izi ndege ngo ni uko iyi companyi ya Bombardier izajya ibafasha mu buryo tekiniki igihe cyose imwe muri zo yaba igize ikibazo.

Biteganyijwe ko izi ndege zizagera mu Rwanda mu kwezi k’ukwakira uyu mwaka wa 2012, zikazahagera zitwaye akayabo ka miliyoni 185 z’amadorali y’Amerika.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Rwandair, izi ndege nshya za Bombardier CRJ900 Rwandair igiye kugura zifite imyanya irindwi yo mu rwego rwo hejuru (business class) na 68 yo mu rwego ruciriritse (economy class).

Uretse indege ziciriritse zo muri ubu bwoko zikoreshwa mu ngendo zo muri aka karere, Rwandair ifite izindi ndege nini nka Boeing 737-800 na Boeing737-500 zikora mu ngendo zo mu bihugu bya kure kandi zigatwara abantu benshi.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka