Rwandair yahawe ubuyobozi bushya

Bwana Girma Wake, inararibonye mu bijyanye n’indege, yagizwe umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi ya Rwandair.

Girma Wake nabo bazafatanya kuyobora batezweho byinshi birimo kuzamura urwego rw’ibijyanye n’indege mu Rwanda, ubwikorezi ndetse n’ubukerarugendo muri rusange kuko biri mu byo Leta y’u Rwanda ishyize imbere mu rwego rwo kuzamura ishoramari.

Iyi nama y’ubutegetsi nshya ya Rwandair igizwe na Girma Wake ari na we muyobozi mukuru wayo, Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu kigamije iterambere (RDB), Isabelle Kalihangabo, Caleb Rwamugaza, Laurence Mukarugwiza, Sudadi Kaitana hamwe na Theo Demeyo Uwayu.

Girma wake agiye kuyobora Rwandair nyuma y’imyaka 37 akorera companyi y’indege ya Ethiopian Airlines; 15 muri yo yari umuyobozi mukuru w’iyo companyi.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka