Rwamagana: Ubucuruzi bwasigaye inyuma ugereranyije n’igihe bwatangiriye

Umujyi wa Rwamagana ugenda usigara inyuma mu bucuruzi kandi ari umwe mu mijyi ya mbere yatangirijwemo ubucuruzi mu Rwanda, nk’uko byemezwa n’ababizi.

Ubucuruzi muri uwo mujyi ngo bwatangijwe n’Abarabu mu mwaka wa 1934, nyuma n’Abahinde barawuyoboka ku buryo mu myaka yakurikiyeho, ubucuruzi bwari buteye imbere.

Agace kazwi ku izina rya 'Buswayilini' ni ko karimo inyubako z'ubucuruzi cyane.
Agace kazwi ku izina rya ’Buswayilini’ ni ko karimo inyubako z’ubucuruzi cyane.

Abarabu bamaze guteza imbere ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana ngo bagiye bubaka indi mijyi n’udusantere tw’ubucuruzi tukiriho n’ubu, nk’uko Rugwabiza Issa wavukiye i Rwamagana mu 1926 abivuga.

Ati “Hano [i Rwamagana] Abarabu bahubatse mu 1934 bahashyira ubucuruzi buteye imbere. Bari barubatse ibikorwa kuko nyuma ya Rwamagana bubatse indi mijyi y’ubucuruzi i Zaza aho bita Karembo, bubaka Kabarondo, bubaka Kirehe, bubaka na Kiramuruzi barahereye i Rwamagana.”

Umujyi wa Rwamagana uri mu ya mbere yatangirijwemo ubucuruzi mu Rwanda ku buryo iyo umuntu awuvuze, hari abahita bawusanisha n’ubucuruzi. Gusa ubucuruzi bwaho ntibutera imbere ugereranyije n’uko bimeze muri myinshi mu mijyi yavutse nyuma yawo.

Nyinshi mu nyubako z'ubucuruzi mu gace ka 'Buswayilini' ntizigira abazikoreramo.
Nyinshi mu nyubako z’ubucuruzi mu gace ka ’Buswayilini’ ntizigira abazikoreramo.

Muzehe Rugwabiza we ngo asanga ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwaragize uruhare mu kudindiza ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana. Ati “Ubucuruzi akenshi wasangaga buri muri forode, ariko ahanini si cyo cyabusubije inyuma. Ubucuruzi bwananijwe n’ubuyobozi bw’icyo gihe kuko ibyo Abarabu bari barubatse, ubuyobozi bwarabisenye.”

Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko “abifite” bakomoka mu mujyi wa Rwamagana ngo baba bagira uruhare mu kudindira k’ubucuruzi bw’uyu mujyi.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Habanabakize Fabrice, avuga ko bamwe mu bacuruzi b’i Rwamagana iyo babonye amafaranga, bahita bajya gukorera ahandi, bigatuma Rwamagana isigara inyuma mu bucuruzi.

Ati “Niyo urebye nk’i Kigali, usanga abacuruzi bakomeye ku rwego rw’igihugu harimo n’Abanyarwamagana benshi. Umuntu yumva ko abonye amafaranga ati ‘reka njye gukorera i Kigali’ ariko harageze ko abantu bumva ko ahantu atari ho hatanga amafaranga ahubwo abantu ari bo bashaka amafaranga.”

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Habanabakize Fabrice.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Habanabakize Fabrice.

Bamwe mu bacuruzi b’i Rwamagana ntibahakana ko hari bagenzi babo bamara gutera imbere bagahita bava i Rwamagana bakajya gukorera ahandi.

Abo twavuganye ntibifuje ko amazina yabo atangazwa, ariko bo batunga agatoki inzego z’ubuyobozi bavuga ko zidashyiraho ingamba zihamye zatuma ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana butera imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kudindira k’ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana byatewe n’uko hari abagiye babwinjiramo batabiteguye neza, bagahomba.

Cyakora, ngo hari gahunda yo kwegera abacuruzi bakagirwa inama kugira ngo bakore ubucuruzi bwabo kinyamwuga batere imbere na Rwamagana itere imbere muri rusange.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana avuga ko ubuyobozi buzegera abacuruzi kugira ngo bagirwe inama.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko ubuyobozi buzegera abacuruzi kugira ngo bagirwe inama.

Ati “Abazi umujyi wa Rwamagana kuva kera bawuziho ubucuruzi bwari bukomeye, ariko bwagiye bukorwa rimwe na rimwe butateguwe neza. Iyo wakoze umurimo utawuteguye neza, kenshi uhura n’igihombo.”

Akomeza agira ati “Igikomeye ni ukwegera abacuruzi dufatanyije n’urugaga rw’abikorera bahuriramo tukabagira inama kugira ngo babukore neza babunoze, bubatunge n’imiryango yabo ndetse n’akarere kacu gatere imbere.”

Mu mujyi wa Rwamagana mu gice cyizwi ku izina rya ‘Buswayilini’ hagaragara inyubako nyinshi z’ubucuruzi zihora zifunze kandi inyinshi muri zo zigaragara nk’izishaje bitewe n’uko zubatswe n’Abarabu.

Abahatuye bavuga ko hari abagerageza kuzicururizamo ariko nyuma y’igihe gito bagafunga kubera kubura abaguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka