Rutsiro: Umukobwa utwara abagenzi kuri moto y’abandi yemerewe guhabwa iye ku nguzanyo

Pélagie Ndacyayisenga ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yemerewe inguzanyo yo kugura moto ye bwite mu rwego rwo kumufasha kurushaho kwiteza imbere.

Ndacyayisenga w’imyaka 26 y’amavuko yakoreshaga moto itari iye kuko akodesha iy’umuntu wo mu muryango wabo wayimutije. Bagiranye amasezerano ko mu cyumweru azajya ashyikiriza nyiri moto ibihumbi 20 hanyuma Ndacyayisenga agatwara asigaye.

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro ku rwego rw’umurenge wa Mushubati, Ndacyayisenga na we yabyitabiriye ndetse atanga ubuhamya avuga uburyo adaterwa ipfunwe no gukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ari umukobwa kuko kamubeshejeho.

Icyakora yagaragaje impungenge z’uko akoresha moto itari iye bigatuma nta nyungu itubutse abasha kubona, bityo aboneraho no gusaba ubufasha kugira ngo azabashe kwigurira iye.

Ndacyayisenga asanzwe atwara moto ariko si iye. nyirayo amuha amafaranga 20000 ku cyumweru.
Ndacyayisenga asanzwe atwara moto ariko si iye. nyirayo amuha amafaranga 20000 ku cyumweru.

Abaturage benshi bari bitabiriye ibyo birori batangajwe n’uwo mukobwa wiyemeje gukora akazi gakunze kufatwa nk’aho ari ak’abagabo. Muri bo harimo Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA ikorera mu murenge wa Mushubati wahise yemerara uwo mukobwa inguzanyo ya moto.

Munyeragwe Jean Eduard ati : “Ni amahirwe tugize yo kubona umukobwa utwara abagenzi kuri moto. Ni tumuha inguzanyo ya moto bizatuma n’abandi bagore batinyuka batugane ari benshi kuko twifuza ko umubare munini w’abanyamuryango bacu baba ari igitsina gore kuko bishyura neza kandi inguzanyo tubaha ikagirira akamaro umuryango wose”.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline na we yemereye Ndacyayisenga amafaranga ibihumbi 50 ku bw’igitekerezo yagize cyo kwiteza imbere ndetse akabimburira abandi bakobwa bo mu karere ka Rutsiro mu gutwara abagenzi kuri moto.

Ubwo yemererwaga inguzanyo yishimye cyane.
Ubwo yemererwaga inguzanyo yishimye cyane.

Ndacyayisenga yakiranye ibyishimo inkunga zitandukanye yemerewe aravuga ati: “Ubwo ngiye guhabwa moto, nzajya nkora, nishyure kuri banki kandi nshimishijwe n’uko nyuma y’igihe gito izaba yamaze kuba iyanjye.”

SACCO DUFITUMURAVA Mushubati itanga inguzanyo ya moto hamwe n’ibya ngombwa byayo ingana na miriyoni imwe n’ibihumbi 300. Uyihawe ayishyura mu gihe kingana n’imyaka ibiri ariko abenshi bahitamo kwishyura vuba kugira ngo moto bagurijwe bazegukane zibe izabo burundu.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nashishikarize nabagenzzi be kuzimenya biteze imbere bave mu buraya nizindi ngeso mbi

uwimana theophile yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka