Rutsiro: Mu isantere ya Muyira bakunda inyama z’intama ku buryo nta zindi zipfa kuhaboneka

Abatuye santere ya Muyira iherereye mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bavuga ko bakunda inyama z’intama kuko ziryohera kurusha izindi. Ibi bituma muri ako gace ayo matungo bayorora ku bwinshi kandi nta nyama z’andi matungo wapfa kuhabona.

Sinzabakwira Deo ukora akazi ko kubaga, kotsa no gucuruza inyama z’intama muri iyo santere avuga ko abona abantu bose bamugana. Ati “Abakiriya banjye ni umuntu uje uwo ari we wese : abamotari, n’abayobozi iyo baje kwiyakira mu kabari kari hano hafi ndabahereza nta kibazo”.

Burusheti y’intama bayigurisha amafaranga 200 naho inyama zayo mbisi bakazigurisha ibihumbi bibiri ku kilo. Mu cyumweru ashobora kubaga intama enye.

Ku cyumweru ngo niwo munsi abakiriya baboneka ari benshi ku buryo ayibaga ikarara ishize bitewe nuko abavuye gusenga ndetse n’abakozi baruhutse bose batemberera ku gasanteri akabaha icyo kurya.

Bamwe mu bakiriya be baba bahagaze hafi y’imbabura, buri wese ategereje ko ibyo yasabye (commande) babimukorera.

Umwe muri abo bakiriya witwa Hafashimana Moise yagize ati : “Akanyama k’intama kararyoha ndetse nta n’indi nyama wayinganya na yo. Nk’ubu abenshi tuyishagariye hano bayotsa kuko ari yo dushaka, bari kudutunganyiriza amerwe yatwishe”.

Ku cyumweru intama y'ibihumbi 30 irara ishize.
Ku cyumweru intama y’ibihumbi 30 irara ishize.

Veterineri w’umurenge wa Manirira, Sinzabaheza Jean Paul na we avuga ko inyama z’intama zitubuka ugereranyije n’iz’andi matungo magufi, zikaba kandi zifite intungamubiri nyinshi, dore ko nawe ngo zitamugwa nabi.

Ati: “ Intama iraryoha kuko nanjye akaburusheti kayo ndagakunda cyane”.

Mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda, gucuruza, kotsa no kugaburira abantu inyama z’intama ku mugaragaro bifatwa nk’ikintu kidasanzwe. Hamwe na hamwe ndetse iyo yapfuye bayiha abantu basa n’abasuzuguritse bakaba ari bo bayirira.

Abo mu gasantere ka Muyira bo basanga iyo ari imyumvire ya kera bakabihuza n’ibyavugwaga kera ko abagore batari bemerewe kurya inyama z’ihene.

Icyakora na bo kurya inyama z’ingurube babifata nk’ikizira mu gihe mu bindi bice by’igihugu ingurube usanga barayihimbye amazina atandukanye bitewe n’urukundo bagirira inyama zayo.

Mu mirenge ya Rusebeya na Manihira yo mu karere ka Rutsiro higanje ubworozi bw’intama kurusha andi matungo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka