Rutsiro: Bahisemo kwiga banakora Imigati na Keke ngo bibafashe kwiga
Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Marie Rene (GS Marie Rene) ruherereye mu kagali ka Congo-Nil mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro biga banakora imigati na Keke ngo kugira ngo amafaranga avamo abafashe mu myigire yabo.
Aba basore bitwa Bikorimana Jean Marie Vianney ,Hakizimana Jean Bosco biga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye n’uwitwa Rubashamuntore Pierre we wamaze kurangiza kwiga bakora imigati na Keke kandi ngo bibafasha byinshi mu myigire yabo n’ubwo bataramara igihe kinini.

Bikorimana Jean Marie Vianney ati” Kuba twiga dukora imigati na keke kugirango tujye tubasha kwiga tunihaza mu bikjoresho twakenera”
Mugenzi we bafatanyije kuzana iki gitekerezo Hakizimana Jean Bosco nawe yavuze ko iki gitekerezo cyaje hagamijwe kutajya Babura ibikoresho kandi bakagombye gushaka ikintu cyabafasha dore ko ngo mu miryango yabo batajya babibona byose.

N’ubwo ngo bafatanya kwiga n’aka kazi ngo nta nakimwe kibangamira ikindi kuko ngo buri kintu gikorwa mu masaha yacyo nta kuvangavanga nk’uko babitangaza.
Aba basore bombi biga baza nimugoroba gufasha mugenzi wabo uba wiriwe azenguruka areba uko aho bagemura iyo migati na Keke aho bayitekera ikarara itetse mu gitondo abakozi bakayikwirakwiza hirya no hino mu mirenge yegeranye na Congo-Nil.

Rubashamuntore warangije kwiga amaze imyaka 9 akora imigati n’amandazi ariko akorera abandi ubu akaba ariwe wenyine muri aba batatu uzi kuyikora ariko akaba ngo yaranatangiye kwigisha bagenzi be.
Iyo migati na Keke iba ikozwe mu ifarini,Amata n’inshyushyu,isukari,umunyu,marigarini n’amagi ,ku munsi bakaba bagemura imigati na keke bisaga 200 aho bafite abakozi 3 bahembwa ku kwezi bagemura iyo migati.

Nta kwezi kurashira batangiye kwishyira hamwe ngo bakore uyu murimo wo gukora imigati ariko ngo bakurikije amafaranga bamaze kubona batangaza ko nibikomeza uko bafite intumbero yo kuzakora uruganda nyarwo dore ko bakoresha ibikoresho bike.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Wapfa amashashi !!!!!!uziko hariho abantu batagira icyo batinya!!!!!
mukomereze oho basore courage ejo hanyu heza ndabona ari bon.
yewe ni byiza cyane kwihangira imirimo kandi baniga. Icyakora bongere isuku aho bakorera. Gusa dore ikibazo gikomeye gihari ni iki. Ayo ko asa na masashi bafunzemo imigati! yaba ari amaso yange areba nabi cyangwa? bibaye ibyo mbona ari byo nagira nti oyaaaaaa zero tolerance to plastic bags n’ibisa nayo byose.Ntangajwe nuko nta comment yakozwe n’umunyamakuru kuri iyo sashi! twese hamwe dufatanije turengere isi duhereye iruhande rwacu kubyo twita bito ariko byangiza ibidukikije natwe tudasigaye.