Rusizi: Reseau des Femmes igiye kongerera ubushobozi abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka
Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro (Reseaux des Femmes) rigiye gutangiza umushinga witwa “TUSHIRIKI WOTE” mu Karere ka Rusizi ugamije kongerera ubushobozi abagore 100, by’umwihariko abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu rwego rwo kubateza imbere.
Ibi babitangaje ku wa 27 Gicurasi 2015, mu nama nyunguranabitekerezo yo gutangiza ibikorwa by’uwo mushinga mu Karere ka Rusizi.

Odette Musengimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Reseaux des Femmes, avuga ko bimwe mu byo uyu mushinga uzitaho ni uguha abagore ubushobozi cyane cyane mu kubahugura gukora ubucuruzi bw’umwuga, bakava mu bucuruzi bw’akajagari butuma batagira icyo bageraho. Ikindi ngo bazabahuza n’ibigo by’imari bababumbira hamwe kugira ngo bahabwe inguzanyo zibafasha kwizamura mu bucuruzi bwabo.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, Mukandera Marie Jeanne, ashimira uyu mushinga watekerejwe wo gufasha abagore bakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka kuko ngo bizabafasha kwibumbira hamwe no kurushaho gukorera mu mucyo, bityo bigaca akajagari mu mikorere bakoreragamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko uyu mushinga witezweho byinshi mu iterambere ry’abagore bakorera ubucuruzi mu karere k’ibiyaga bigari, bikazabafasha kurushaho kwagura ubucuruzi bwabo.
Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro ryashinzwe mu mwaka w’1986 ikaba ifasha mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere umugore cyane cyane wo mu cyaro.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|