Rulindo: Barashimwa mu gutanga serivise inoze

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda utegemiye kuri Leta ushinzwe imitangire ya serivise nziza (RASE), Senga Bahati Emmanuel, yemeza ko gahunda yo gutanga serivise inoze iri ku rwego rushimishije mu karere ka Rulindo haba mu nzego za Leta no mu nzego z’abikorera ku giti cyabo.

Ubwo yasuraga aka karere, tariki 20/03/2013, munyamabanga nshingwabikorwa wa RASE yasuye ahantu hatandukanye hatangirwa serivise, nko mu bigo by’amashuri mu buyobozi bw’imirenge ndetse n’akarere.

Yabashije kandi no kwirebera uburyo serivise zitangwa mu bikorera ku giti cyabo, aho yabashije gusura Entreprise Urwibutso mu murenge wa Bushoki, aho abenshi bakunze kwita kuri Nyirangarama.

Akarere ka Rulindo kaza ku isonga mu gutanga serivise nziza haba mu buyobozi bwa Leta cyangwa mu bikorera ku giti cyabo.
Akarere ka Rulindo kaza ku isonga mu gutanga serivise nziza haba mu buyobozi bwa Leta cyangwa mu bikorera ku giti cyabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RASE,yavuze ko akurikije uko iki kigo gitanga serivise ngo yabonye hari byinshi bitanga ikizere ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa neza ibyiza byo gutanga no guhabwa serivise nziza.

Yagize ati “Entreprise Urwibutso iratangaje cyane mu bijyanye no guha serivise nziza abayigana, dore ko inatanga ibyo umuntu akenera mu gutunga ubuzima. Natangajwe cyane n’uburyo umuyobozi w’iyi Entreprise yiyemeje gushyira produit nshyashya ku isoko buri mwaka, hakurikijwe icyo umukiriya akeneye.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo, Murindwa Prosper, avuga ko kuba aka karere gatanga serivise nziza nta rindi banga uretse kuba ubuyobozi bukunda baturage babwo ndetse n’ababagana muri rusange. Aho babashyiriyeho umuntu ushinzwe kubakira buri munsi mu bakozi b’akarere.

Sina Gerard aza ku isonga mu gutanga serivice nziza mu bikorera mu karere ka Rulindo.
Sina Gerard aza ku isonga mu gutanga serivice nziza mu bikorera mu karere ka Rulindo.

YAgize ati “Nk’abayobozi mu karere twiyemeje gushyira imbaraga nyinshi mu mitangire ya serivise inoze kuko dusanga tugomba kurushaho guha ikizere abatugana bose. Twashyizeho ushinzwe kwakira abatugana buri munsi mu karere kandi byatanze umusaruro ugaragara.”

Akomeza avuga ko kuba harashyizweho uwakira abantu ku karere byatumye umubare munini w’abategerezaga ugabanuka ntibyice akazi kuko uje ahita yakirwa agahita yisubirira mu kazi ke.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko ubundi rirya jambo"service" nta kinyarwanda rigira wa mugani?

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

ariko abanyamakuru nta kinyarwanda mwize ?
ngo SERIVISE ? ubwo icyo n,’ ikinyarwanda koko ?

hitimana yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka