Ruhango: abakunzi b’agacupa babajwe n’uko ibiciro by’inzoga bitakigabanutse
Nyuma y’igihe gito hirya no hino mu gihugu humvikana inkuru y’uko Bralirwa igiye kugabanya ibiciro by’inzoga, Bralirawa yateye utwatsi abakunzi b’agatama ko nta na rimwe yigeze itangaza ibiciro bizagabanuka.
Ubuyobozi bwa Bralirwa burasaba abantu gukurikiza ibiciro yagiye imanika ahari ibicuruzwa byayo; nk’uko byatangajwe na Nyangezi Fred ushinzwe iyamamaza bikorwa by’uruganda Bralirwa mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru tariki 28/06/2012.
Mbere y’uko Bralirwa ihakana ko itazagabanya ibiciro, mu mujyi wa Ruhango wasangaga abantu bararikira abandi kuzabicisha inzoga. Bamwe wasangaga babwira abandi bati “sha uvuga ko ntajya nkusengerera, buretse ejo bundi ibiciro by’inzoga nibimanuka nzazikugurira wenda bazamfungire y’uko nicishije umuntu byeri”.
Ubu ariko noneho imvugo irimo kumvikana mu tubari tumwe na tumwe mu mujyi wa Ruhango iragira iti “nimusubize amerwe mu isaho sha”, aho ubabona koko ugasanga baguye mu gahinda.
Icyakora hari abishimiye icyemezo cya Bralirwa cyo kuba itazagabanya ibiciro by’inzoga, kuko ngo inzoga zari kuzahitana abantu bitewe n’uko zari zigiye kumanurwa mu gihe cy’impeshyi.
Byari biteganyijwe y’uko ibiciro by’inzoga za Bralirwa bizagabanuka tariki 01/07/2012, aho Primus yari kuzava ku mafaranga 700 ikagura amafaranga 500, Miitzing ikava kuri 900 ikagura amafaranga 700.
Iyi nkuru ikimara gukwirakwira hirwa no hino mu baturage, hari abagize bati “aha, ahubwo Leta niyongere ibitaro, imbangukiragutabara n’amarimbi” ngo kuko abantu bari kuzajya banywa inzoga nk’abari mu marushanwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
N’iyo ibiciro bigabanuka inzoga zari gukomeza kunyobwa n’abasanzwe bafite ubushobozi bwo kuzinywa.Abo bavuga ko zari kubica bari kuzinywa igihe gito imifuka igatoboka.Kuba zari gutera ubusinzi byo ndumva bidashoboka n’ubundi uwari gusinda ni wawundi usanzwe asinda yanyoye urwagwa rwa 100frw cyangwa za zindi z’inkorano.