Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umupaka ufunguwe, abagore bo mu Rwanda baba batonze umurongo ngo bajyane ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, mu gihe abagore bo muri Kongo baba bategereje ko umupaka ufungurwa ngo baze guhahira mu Rwanda.

Inyama, inyanya, inzoga, umuceri, akawunga n’ibindi bicuruzwa byinshi bitandukanye biva mu Rwanda bijyanwa mu Mujyi wa Goma, ababikora bakavuga ko bagira icyo bungukamo kuko ibasi y’inyanya iguze ibihumbi bibiri itanga inyungu irenze iboneka mu Rwanda.
Abo bagore bavuga ko ibase y’inyanya uyicururije mu Rwanda ku Gisenyi idashobora kunguka amafaranga arenze igihumbi (1000FRW) mu gihe ngo mu Mujyi wa Goma muri Kongo bayungukaho hagati y’amafaranga ibihimbi bibiri (2000FRW) na bitatu(3000FRW).
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuga ko mu Mujyi wa Goma ari ho bakura imibereho kubera ubucuruzi bahakorera.
Uwimana Walida ukora ubu bucuruzi, avuga ko ingaruka bahurira na zo muri ubu bucurizi ari ukwamburwa ibicuruzwa hamwe no gutanga amafaranga yo kwigura ku bakozi bo ku mupaka ku ruhande rwa Kongo.
Kugira ngo abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bashobore gukora ubucuruzi bwabo biciye mu nzira zemewe, umuryango nyarwanda washinzwe n’abanyarwandakazi ugamije iterambere ry’umugore wo mu cyaro, (Reseau des Femmes Oeuvrant pour le Developpement Rural) ku wa 20/6/2015 watangiye kwigisha abagore 74 kunoza umurimo bakora.

Bigaya Jean Léonard, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no kurengera Uburenganzira bw’Umwana, avuga ko aba bagore nibamara gufashwa guhindura imyumvire, imikorere yabo izahinduka bakajya banyura mu nzira zemewe kandi bagatanga imisoro bakirinda kwihishahisha, ubucuruzi bwabo bukabateza imbere n’imiryango yabo.
Mukantege Veronique, Umuhuzabikorwa Wungirije wa Réseau des Femmes Ouvrant pour le Developpement Rural, avuga ko ari igikorwa bakoranye n’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bagikoranye ubushishozi kandi bizeye ko kizahindura imyumvire kandi bakarushaho kwiteza imbere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka usanga abagore babukora ari benshi cyane bikaba bisaba ko bafashwa bagatera imbere bitari ibyo baba barushywa n’ubusa