Babitangarije bagenzi babo bo muri aka karere mu nama yahuje abikorera mu rwego rwo kureba umusaruro wavuye mu kwitabira Rwanda Day, yabaye kuwa gatatu tariki 21 Ukwakira 2015.

Mabete Dieudonne yavuze ko muri uru rugendo babashije kwigira ku mikorere y’abandi, avuga ko bize uburyo ubu ubufatanye yabonye mu kubaka imijyi Abanyarubavu bashyize hamwe bateza imbere umujyi wabo ukagira inyubako zikomeye kandi zirambye.
Yagize ati “Ngereranyije uko nabonye imijyi yaho twagiye n’uko yubatse, biboneka ko bagiye bashyira hamwe mu kubaka inyubako zikomeye. Natwe tubikoze twakubaka inyubako zikomeye kandi ziteza imbere umujyi wa wacu.”
Ndagano Innocent ukorera muri aka karere nawe witabiriye Rwanda Day, avuga ko Rwanda Day idakwiye guherekeza abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda gusa, ahubwo ngo ujye uba umwanya wurugendo shuri.
Ati “Nsanzwe ndi umucuruzi ujya mu mahanga, ariko urugendo rwa Rwanda day rwambereye urugendo shuri rwo kumenya icyo amahanga aturusha, gusa nanjye nasanze hari icyo tubarusha kuko nasanze u Rwanda ari rwiza kurusha ayo mahanga yabo.”
Ndagano mu byo yashoboye kubona byiza u Rwanda rukizeho n’uburyo abanyarwanda babayeho kuko ubuzima budahenze nkuko yasanze mu bihugu yanyuzemo nk’Ububiligi n’Ubuholandi buhenze.
Ati “najyaga numva ngo abantu baba Iburayi nkifuza kujyayo, nyamara abo nari nsanzwe mpazi nabanje kubahamagara mpagurutse ariko ngezeyo mbahamagaye ndababura kubera gutinya kutwakira kuko ubuzima buhenze.”
Yatanze inama avuga ko u Rwanda rugifite amahirwe yo gukorerwamo, asaba ko abikorera bakwihatira gukorera hamwe kugira ngo bongere imbaraga kandi bakore ibintu bikomeye aho guhora bumva bashaka kujya kuba i Burayi.
Murenzi Janvier umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinze ubukungu, avuga ko yishimira ibitekerezo abikorera bitabiriye Rwanda day bazanye, akavuga ko bagiye gukorana n’abikorera mu guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birashimishije kuba Akarere ka Rubavu karohereje abantu 15 muri Rwanda Day, ingamba bavanyeyo zizubaka Akarere kacu.
muri izo ngamba harimo:
1. Ubufatanye bw’abikorera n’inzego za Leta
2. Ubufatanye mu ishoramari rirambye,
.......