RURA yashyizeho ibiciro bya taxi voiture, inasaba gushyiraho imashini zibibara

RURA yemeranyijwe n’abatwara abagenzi mu modoka nto (taxi voiture), ko igiciro ntarengwa kuri kilometero imwe ari amafaranga y’u Rwanda 433 kuri tagisi zisanzwe, na RwF509 kuri tagisi zikorera ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Icyakora umugenzi uzajya yishyura urugendo ruto rushoboka, azajya ahera ku kwishyura ibilometero bitatu yishyure amafaranga 1299 ku modoka nto zisanzwe, n’amafaranga 1527 ku zikorera ku kibuga cy’indege.

Ku rugendo rurenze ibirometero bitatu, nibwo umugenzi azajya yongeraho amafaranga ahwanye n’ibirometero yagenze.

Ikigo ngenzuramikorere ku mirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kandi yategetse ko urugendo rw’ibirometero bibarirwa mu 10, nko kuva mu mujyi rwagati wa Kigali ugana i Remera, ari amafaranga 4330 na 5,100 kuri taxi zo ku kibuga cy’indege. Gukodesha taxi voiture ku munsi ni amafaranga ibihumbi 42.

Impamvu yo gushyiraho ibiciro bishya, iraterwa n’uko abatwara abagenzi muri taxi voiture bakoreraga mu kajagari ko kwishyiriraho ibiciro bishakiye, bityo abifuza kugenda muri bene izi modoka ntibabishobore; nk’uko Beata Mukangango, Umuyobozi wa RURA wungirije yasobanuye.

Yagize ati:” I Bujumbura mu Burundi cyangwa ahandi mu bindi bihugu usanga abaturage bishimira kugenda mu modoka za taxi voiture. Niyo mpamvu rero nk’ikigo gifite kurengera umuguzi mu nshingano, tubasabye kubahiriza ibyo biciro ndetse no kugira mubazi zabyo.”

Umuyobozi wa RURA wungirije, Beata Mukangango.
Umuyobozi wa RURA wungirije, Beata Mukangango.

Benshi mu baganiriye na Kigali Today bavuze ko batajya batega taxi voiture bitewe n’uko zihenze, ariko bakemeza ko nubwo bikiruhanyije kubona amafaranga 4300, igabanuka ry’ibiciro rizatuma umubare w’abagenda muri taxi voiture wiyongera.

Ndikuriyo Innocent, uhagarariye abatwara taxi voiture ku kibuga cy’indege, yemeza ko RURA yakemuye ibibazo bagiranaga n’abagenzi binubira ibiciro bihanitse byashyizweho n’abatwara izo modoka.

Icyakora si abatwara taxi voiture bose bakiriye neza icyemezo cya RURA, kuko hari nk’abagenzi babahaga kugeza ku mafaranga ibihumbi 10 ku rugendo rutarenza amafaranga 5000.

Binubira kandi ko imisoro iri hejuru, ndetse ngo bakaba babura abakiriya kuko hari bagenzi babo batagira ibyangombwa, bityo bakajyana abagenzi ku mafaranga make.

RURA yatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’igihugu, izajya ikora umukwabu wo gufata abantu bakora umurimo wo gutwara abagenzi muri taxi voiture batagira ibyangombwa cyangwa se imodoka zabo nta rangi rigaragaza umwuga zikora na koperative zirimo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashimishije ku bona RULA igiye guca akajagari mu matagisi vuwatire . icyo mbona RULA igomba gukora: bazashyireho itegeko ryo gukoresha tagisi vuwatire mu migi hose mu bindi bihugu by’afurika niko bimeze. i RWANDA niho nabonye honyine hasigaye amatagisi ya hiyase mu migi.dufite isuku ariko rero za tasi minibisi (hiyase ) zari zikwiye gukora ingendo zo mu ntara gusa.

papy yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

RULA yagize neza.mutubarize rwose na transport ya KIGALI-BUHANDA-GITWE bisigaye bigoye kubona imodoka kdi umuhanda ukoze neza. ibi ngo biraterwa nigiciro gito RULA yashyizeho cyo kuhagera bityo abahakoraga bakaba barahisemo kuhava(e.g: RUGALI &AFRICAN).rwose mutubarize

ada yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka