RTC irizeza abayigamo ko batazigera babura imirimo

Ishuri ryigisha ubukerarugendo n’amahoteli (Rwanda Tourism College) ryijeje abanyeshuri baryigamo ko batazigera babura imirimo bakora, bitewe n’icyuho kinini gihari mu gihugu, cyo kubura impuguke mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.

Kabera Callixte, umuyobozi wa RTC yavuze ko inyigo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ivuga ko mu cyiciro cy’amahoteli honyine hakenewe abantu babyigiye bagera kuri 4 800, mu gihe RTC isohora abatarenze 400 buri mwaka.

Uhereye kuri iyi mibare, byafata imyaka igera ku 15 kugirango bazibe icyuho gihari.

Yabitangaje ubwo RTC yateguraga guha impamyabushobozi abaryizemo 426, bazihawe kuwa mbere tariki 24/12/2012, ubu bakaba ari abakozi mu bigo bitandukanye byiganjemo amahoteli n’amasosiyete atwara abagenzi mu ndege.

Kabera Callixte, umuyobozi wa RTC.
Kabera Callixte, umuyobozi wa RTC.

Umuyobozi wa RTC ahamya ko abaryigamo barenga 80% bahita babona icyo bakora (kabone n’ubwo baba batararangiza kwiga), abasigaye ngo bakaba bihangira imirimo yabo, mu gihe abarangiza amasomo y’igihe gito bose bahita babona icyo bakora.

Kabera Callixte yagize ati: “Icyuho kiracyari kinini cyane, usibye ko n’ubwo cyaba kidahari, abarangiza muri RTC bataba bagamije gukorera mu Rwanda gusa, ahubwo bajya mu karere ndetse no mu bice bitandukanye byo ku isi, abandi bakaba bagomba gushinga amahoteli n’amarestora yabo.”

Mu mbogamizi ishuri rya RTC rivuga ko rifite, harimo kuba rigikoresha abarimu benshi bakomoka mu mahanga, bigatuma ritakaza amafaranga menshi, guhenda kw’imfashanyigisho, ndetse n’imyumvire ya benshi mu baturage, yo kuba abikorera batarumva ko bagomba guha imirimo ababyigiye.

Kuba imirimo yo gukora mu by’ubutetsi isuzuguritse, noneho byagera kukuba yashinzwe n’umugore ikarushaho, nibyo bibazo Mukarubega Zulufat, washinze RTC yibazaga ubwo yagiraga icyo gitekerezo, ariko ngo yabirenzeho agira ati: “Ujya guteza imbere imishinga ye, yirengagiza amagambo y’urucantege.”

Mukarubega Zulufat washinze RTC.
Mukarubega Zulufat washinze RTC.

Ishuri rya RTC ryahoze ryitwa RTUC (Rwanda Tourism University College), ryahinduriwe izina n’inama y’abaministiri, ku buryo ubuyobozi bwaryo buvuga ko ari indi mbogamizi iteza urujijo mu bafatanyabikorwa baryo.

Icyakora nk’uko umuyobozi wa RTC yasobanuye, ntacyo impamyabushobozi z’iryo shuri zizahindukaho, kuko ngo uharangije ashobora kwiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka