Umuyobozi Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yatangaje ko amafaranga yinjiye angana na miliyari 470,6Frw mu gihe intego bari bihaye yari miliyari 460,3Frw. Bivuze ko barengejeho miliyari 10,3Frw.

Byavugiwe mu kiganiro RRA yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016, aho ubuyobozi bw’iki kigo bwashyiraga ahagaragara amafaranga cyinjije mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka w’imisoro wa 2015-2016.
Agaruka ku mpamvu yatumye bagera kuri iyi ntambwe, Tusabe yagize ati “Twongereye umubare w’abasora bakabakaba ibihumbi 10, dukomeza gukangurira abikorera gukoresha utumashini dutanga inyemezabuguzi (EBM) ndetse twishyuza n’ibirarane by’imisoro bigera kuri miliyari 19,8Frw.”
Yongeyeho ko ikindi cyabafashije kuzamura umusoro ari uko bongereye abakozi bakurikirana imikoreshereze ya EBM ndetse banongera n’amahugurwa ku basoreshwa.
Ikindi ngo imisoro yo mu nzego z’ibanze na yo yagize uruhare rukomeye muri iyi nyongera ku ntego yari yarafashwe, kuko ngo yazamutse ugereranyije n’uko byakorwaga n’izi nzego.
Gakwerere Jean Marie Vianney, umukozi wa RRA ushinzwe Intara n’imisoro yeguriwe Uturere, yavuze ko mu nzego z’ibanze hagaragaye impinduka zikomeye mu kongera imisoro.
Ati “Muri aya mezi atandatu ashize, mu z’ibanze havuye imisoro ingana na miliyari 13.4 mu gihe muri 2014 RRA itaratangira kwakira iyi misoro, hinjiye miliyari 12, bivuze ko hiyongereyeho 11%”.

Akomeza avuga ko n’iyi nyongera yari kurenga ariko ngo hari uturere tumwe tutitwaye neza mu gutanga imisoro, ari yo mpamvu ngo bagiye kongera ubukangurambaga.
Imbogamizi RRA yahuye na zo ngo ni iz’abantu bagitanga inyemezabuguzi zitari iza EBM, abakoresha impapuro mpimbano mu gihe cyo kumenyekanisha imisoro, ndetse n’abacuruzi bamwe bakoresha abacungamutungo (Comptables) babafasha mu by’imisoro bakaba ari bo babashyirisha mu makosa yo kuyinyereza.
Mu mezi atandatu asigaye kugira ngo umwaka w’imisoro urangire, RRA ngo ifite intego yo kuzinjiza miliyari 507 n’igice, nk’uko Tusabe abitangaza.
Ohereza igitekerezo
|
ingufu bakoresheje bazikomeze maze imisoro ikomeze kuzamura igihugu cyacu