RRA ikomeje gushakisha uburyo bushya abacuruzi barushaho kwitabira ikoreshwa rya EBM

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kivuga ko kitanyuzwe n’umubare w’abakoresha neza imashini zitanga inyemezabuguzi(EBM), aho abangana n’ibihumbi umunani mu bihumbi 16 by’abacuruzi, ari bo bonyine batanga inyemezabuguzi za EBM(Electronic Billing Machine).

Rwanda Revenue yatangaje ko irimo kongera uburyo yakoresha kugira ngo abacuruzi barusheho gutanga fagitire (inyemezabuguzi) za EBM, harimo gukoresha amatombola ku baguzi bitabira kuzisaba; ariko ngo n’izindi ngamba zarakajijwe, nk’uko Komiseri Mukuru, Richard Tusabe yabitangaje.

Abacuruzi bose basabwa gutanga fagitire (inyemezabuguzi) z'imashini zitwa EBM.
Abacuruzi bose basabwa gutanga fagitire (inyemezabuguzi) z’imashini zitwa EBM.

Mu kiganiro “dusangire ijambo” cyanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Televiziyo by’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Kanama 2015, RRA n’abahagarariye abikorera bagaragaje ko ibihumbi umunani by’abitabira gukoresha neza EBM bakiri bake cyane.

Nyamamara ngo abasabwa inyemezabuguzi za EBM (Electronic Billing Machine) bagombye kuba barenga ibihumbi 16 bagize Urugaga rw’abikorera (PSF), kuko ngo mu Rwanda habarurwa abacuruzi bose basora bangana n’ibihumbi 130, nk’uko byasobanuwe na Nkusi Mukubu Gerald, Umuyobozi wungirije wa PSF ushinzwe ubuvugizi.

Ikigo cy’imisoro cyavuze ko uretse gukoresha amatombola, ngo kizakomeza ubukangurambaga bwo kumvisha abacuruzi akamaro k’imisoro, kumva impamvu bamwe badatanga izo nyemezabuguzi, ndetse no guhana abantu(harimo ihazabu kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

“Ibyaguzwe bidafite inyemezabuguzi bizafatwa nka magendu; turabashishikariza kuzisaba, ariko mu gihe cya vuba hazaba na gahunda yo gukora akantu ka tombola, aho uguze yajya yohereza nimero y’inyemezabuguzi kuri Rwanda Revenue, nyuma tugatumira itangazamakuru, abatomboye tukabaha igihembo.”
Komiseri Mukuru, Richard Tusabe we agakomeza avuga ko mu bihano bizagenerwa abacuruza badatanga inyemezabuguzi za EBM, hazabamo no guhagarikirwa ubucuruzi mu buryo bwa burundu.

Nkusi Mukubu Gerald yamenyesheje ko ishyirwaho ry’Intore z’abacuruzi ari ubundi buryo buzatanga umusaruro, kuko ngo abamaze gukorerwa ingando bumva neza akamaro ko kwishyuriza Leta umusoro wa TVA utangwa hakoreshejwe EBM, hamwe no gusora batabihatiwe.

Mu baregwa kudatanga inyemezabuguzi za EBM, harimo abanya mahoteli, amarestora, utubari, amagaraji (garages), ndetse n’abafite imashini zishya kawunga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izi EBM zizafasha kuzamura umubare w’abasora bityo abacuruzi bose cg se abandi bakora akazi kabyara inyungu basabwe gukoresha izi mashini bakubaka igihugu cyabo

gasirabo yanditse ku itariki ya: 9-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka