Perezida Kagame yijeje abashoramari ko amazu yabo atazabura abayakoreramo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aramara impungenge abashoye imari mu kubaka amazu agezweho mu mujyi wa Kigali bibaza niba abayakoreramo, abizeza ko hari abantu benshi barimo inzego za Leta batagira aho gukorera cyangwa kuba bayakeneye.
Perezida Kagame ari mu bishimiye inyubako zimaze guhindura isura y’umujyi wa Kigali, zirimo ibiro by’uyu mujyi n’igorofa rya Makuza Bertin; avuga ko zitanga ikizere ko u Rwanda ruzabaho kurenza uko rubayeho kugeza ubu, mu gihe abashoramari bakomeza bakanarenza umuvuduko bakoreraho.

Yabitangaje ubwo yari amaze gutaha ibiro by’Umujyi wa Kigali n’inyubako yitwa M Peace Plaza ya Makuza Bertin (yubatswe ahahoze iposita mu mujyi rwagati) kuri uyu wa mbere tariki 10 Kanama 2015.
Yagize ati:”Hari benshi badafite aho baba, abadafite aho bakorera cyangwa abafite aho batishimiye.
Abaturage bakomeje kwiyongera muri uyu mujyi haba mu bwinshi n’ubushobozi, ndetse hari n’abanyamahanga bakomeje kuza; abo bose barashaka aho gukorera kandi heza hatari muri ka kazu karimo umurayi navugaga.”

Perezida Kagame yasubizaga umushoramari Makuza Bertin, wari umusabye ubufasha bwo kumubonera abakorera mu igirofa nini yujuje muri Kigali.
Yavuze ko uyu muturirwa wa makuza ushobora no kuba wagurwa nk’uko uwo yubatse ahitwa ku Gishushu, Leta yahise iwugura ukaba ari yo nyubako yahawe Urwego rw’igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Umujyi wa Kigali nawo ushimangira ko abakozi mu nzego zitandukanye bakeneye amacumbi, ku buryo ngo buri mwaka hakenewe byibuze amazu ibihumbi 10 yo kubamo cyangwa gucumbikamo.
Abashoramari cyane cyane mu by’amahoteli, basabye Umukuru w’Igihugu ko Leta yafata ingamba zo kongera ba mukerarugendo n’abandi basura u Rwanda, kugira ngo nabo babone abakiriya bagana ayo mahoteri.
Mu mazu atandukanye ajyanye n’igishushanyo mbonera Umujyi wa Kigali wamurikiye Perezida Kagame, umuturirwa wa Makuza ngo niwo ubaye imfura mu mazu yoroshya imirimo no kugabanya akavuyo k’imodoka mu mihanda; nk’uko Umuyobozi w’uyu mujyi, Fidele Ndayisaba yashimiye iyo nyubako kugira ahantu ho gukorera, gucururiza, parikingi y’imodoka n’amacumbi.

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu myaka 20 iri imbere, ngo uzaba wujuje ibisabwa mu ruhando mpuzamahanga rw’imijyi yateye imbere; aho akajagari, ibura ry’amazi n’amashanyarazi, imihanda y’igitaka, iyangirika ry’ibidukikije n’ubushomeri, biri mu bibazo by’ingutu birimo kwitabwaho.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|