Perezida Kagame arakangurira abikorera kongera ubuziranenge bw’ibyo bakora

Perezida Kagame yasabye abikorera mu Rwanda kongera ubuziranenge bw’ibyo bashyira ku isoko, kugira ngo bashoboye guhangana n’ibiva hanze byinjizwa mu Rwanda.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Mata 2016, aho yavuze ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” bijyana no gukora ibikurura abantu ku isoko.

Perezida akangurira abikorera kongera ubwiza bw'ibyo bakora kuko ari inyungu zabo mbere ya byose.
Perezida akangurira abikorera kongera ubwiza bw’ibyo bakora kuko ari inyungu zabo mbere ya byose.

Yagize ati “Icyo dukangurira abikorera ni ukongera ibyo bakora banabyongerera ubuziranenge (…) Ntabwo Abanyarwanda twanywa icyayi cy’ahandi kandi tuziko icy’iwacu ari icya mbere ku Isi.”

Yongeyeho ko kuba ibikorerwa mu Rwanda bitaragera ku rwego u Rwanda rwifuza, bitabuza abayobozi gukangurira Abanyarwanda kubikunda. Yavuze ko mu biganiro bamaze iminsi bagirana nk’abayobozi ari ukureba uko ibikorerwa mu Rwanda byarushaho kwigaragaza ku isoko kandi bikaba ari byiza.

Mu Rwanda hatangiye gahunda yo guteza imbere ibihakorerwa yiswe “Made in Rwanda”, ariko ugasanga abaturage bavuga ko ibigikorwa bikiri ku rwego rwo hasi kandi bikaba bihenze ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka