Nyaruguru: Abacuruzi bo ku Kanyaru bagiye kubona aho bacururiza hasobanutse
Bamwe mu bacuruzi bakorera ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko inyubako y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Trade Complex) yubatswe kuri uyu mupakaka, izabafasha gukora ubucuruzi bwabo neza nta kajagari nk’uko bakoraga mbere.
Aba bacuruzi bavuga ko ubusanzwe abacuruzi bakoreraga mu makoperative ariko ngo ubucuruzi bwabo bukaba butakorwaga neza kubera kutagira aho bakorera hazwi.

Kizima Emmanuel umwe mu bacuruzi bakorera ku mupaka w’Akanyaru avuga ko iyi nyubako igiye kunganira abacuruzi bakorera kuri uyu mupaka mu kazi kabo, kuko ngo nimara gufungurwa bazafatamo imiryango bityo bakabona aho bacururiza hasobanutse.
Agira ati “Nimara gufungurwa ubungubu tuzafatamo imiryango ndetse bamwe banatangiye kuyifata, kuburyo umuntu azajya aza agasanga ducururiza ahantu hasobanutse.”
Aba bacuruzi kandi banavuga ko ubusanzwe ngo bajyaga bavunika bajya kurangura mu mijyi ya Huye na Kigali, ariko ubu ngo bikazaba byoroshye kubona aho umuntu arangurira hafi, kuko ngo iyi nyubako nitangira gukora, abacuruzi bazajya barangura ibicuruzwa byinshi bakabihunika, kugirango abashaka kurangura babone aho barangura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyaruguru Egide kayitasire avuga ko akarere katekereje kubaka iyi nyubako hafi y’umupaka, kuko ngo ari ahantu hagaragara urujya n’uruza rw’abantu, mu rwego rwo korohereza abahagenyura bajya cyangwa bava mu Burundi no mu Rwanda.
Uyu muyobozi avuga ko iyi nzu yagombaga kubakwa mu byiciro bitatu, ubu hamaze kuzura ibyiciro 2, kuburyo ngo ishobora gutangira gukoreshwa.
Uyu muyobozi kandi akaba asaba abacuruzi kudacikanwa n’amahirwe yo gucururiza muri iyi nzu kuko ngo ari ahantu hari amafaranga menshi.
Ati “Kugeza ubu aho inyubako igeze ishobora gutangira gutanga serivisi, ari nayo mpamvu nasaba abacuruzi kudacikanwa n’ayo mahirwe, baze bahakorere abagana I Burundi n’abaza mu Rwanda bahabwe serivizi kuko ni ahantu hari amafaranga iyo urebye abantu bahanyura buri munsi, bigaragara ko hari amafaranganga.
Ikindi buriya turagirango tworohereze abarundi bajyaga bajya kurangura za Huye na Kigali, kugirango bajye barangurira hafi hariya ku kanyaru.”
Iyi nyubako y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka yo ku mupaka w’Akanyaru, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko izafungurwa ku mugaragaro mu kwezi kwa cumi, nyuma ngo ikazegurirwa abikorera ku giti cyabo.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|