Nyanza: KBS yafunze imiryango yayo itamaze kabiri

Isosiyete itwara abagenzi titwa Kigali Bus Services (KBS) yafunze imiryango tariki 4/10/2012 yaho yakoreraga mu mujyi wa Nyanza nyuma y’amezi atanu gusa itangiye gukora ingendo hagati ya Nyanza na Kigali.

Imodoka ya nyuma ya KBS yavanwe mu mujyi wa Nyanza saa 9h30 za mu gitondo cya tariki 04/10/2012 ndetse habanza kuba n’impaka z’abakozi bayo b’abanyakiraka yakoreshaga babanje kwishyuza amafaranga iyo sosiyete yari ibafitiye bateye induru.

Amafaranga yabo bahise bayahabwa nuko KBS ishyira nzira irigendera itwaye n’abari abashoferi bayo bayikoreraga bose berekeza mu mujyi wa Kigali ari naho yakoreraga mbere y’uko ifungura imiryango yayo mu mujyi wa Nyanza.

Ifungwa ry’imiryango ya KBS ryaje kwemezwa mu buryo budasubirwaho na Mwitende Eliot wari umuyobozi w’iyi sosiyete mu Ntara y’amajyepfo ariko avuga ko icyatumye iyi sosiyete ifunga imiryango mu karere ka Nyanza ntaho gihuriye n’ibibazo by’amikoro make.

Mwitende Eliot yagize ati: “ Twahinduye aho twakoreraga twerekeza ahandi hari abagenzi baruta abo twabonaga mu karere ka Nyanza ariko rwose nta kibazo cy’amikoro twahuye nacyo ibyo abantu barimo kutuvugaho ni ikinyoma cyambaye ubusa”.

Aho KBS yakoreraga abagenzi bari kuza bagasanga nta n'inyoni ihatamba.
Aho KBS yakoreraga abagenzi bari kuza bagasanga nta n’inyoni ihatamba.

Igenda rya KBS risize amarira atagira uko angana mu bari abakiriya bayo b’imena
Abakiriya b’imena ba KBS muri Nyanza bamaze kumenya ko yafunze imiryango bamera nk’abari mu kiriyo kuko abenshi mu bakiriya bayo bayiyumvagamo nk’uko babidutangarije.

Hari abaririra KBS bavuga ko batazongera kubona indi sosiyete ikora neza nkayo hamwe n’abandi barizwa n’amakarita y’ingendo bafashe ikaba igiye zose batazigendeyeho.

Umwe mu barizwaga n’uko yakoraga neza yagize ati: “Ndahamya neza ko nta sosiyete izashimisha abakunzi bayo nk’uko KBS yabikoraga kuko igeze mu mujyi wa Nyanza yahanantuye ibiciro by’ingendo ndetse bituma n’izindi sosiyete bimanuka”.

Undi nawe yunze mu rya mugenzi we ati: “KBS ni sosiyete yacaga ku muntu w’umukecuru ntimusige ku nzira mu gihe cyose byabaga ari ngombwa ko imutwara ntibigire icyo byangiza”.

Mu gihe bayiririra bavuga ko yakoraga neza hari n’abandi barijijwe n’uko igiye batarangije gukora ingendo zihwanye n’amakarita ya KBS bakoreshaga.

Abenshi muri bo ni bacuruzi bakomeye bo mu mujyi wa Nyanza bayafashe kugira ngo ajye aborohereza mu ngendo bakorera mu mujyi wa Kigali bajya kurangurayo ibicuruzwa abandi ni abakozi bakora mu mujyi wa Nyanza bataha mu mujyi wa Kigali gusura ingo zabo mu bihe by’impera z’icyumweru ( weekend).

Imodoka zitwara abagenzi za KBS zatangiye gukorera ingendo zazo mu karere ka Nyanza tariki 01/06/2012 abagenzi bakaba bari bishimiye ko zimwe muri zo zagutse kandi zikaba zikoranye ubuhanga buruta izari zisanzwe zitwara abagenzi muri uwo mujyi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nimureke nyibabwire, ubu twe dukorera mu nzira za KIGALI-MUSANZE cyarakemutse KBS idufashe neza cyane. n’uwacumbikaga kubera akazi ubu yarabiretse, ntawukiba ukubiri n’umuryango. muzabimbaze neza.

jacky yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

NTUYE I KIGALI ARIKO NAGENDEYE MU MODOKA YA KBS RIMWE GUSA MPITA NYANGA BURUNDU. NAVUYE I NYAMIRAMBO NGERA KICUKIRO MAZE ISAHA MU NZIRA.NTIBITANGAJE RERO KUBONA BAFUNGA IMIRYANGO KUKO ABENSHI BAMAZE KUYIVAHO.

Bebeto yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka