Nyanza: Abakozi ba Sun Restaurant bigaragambije babona guhembwa

Abakozi ba Sun Restaurant iri iruhande gato rwaho isosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express Ltd ikorera mu mujyi wa Nyanza babyutse bigaragambya mu gitondo cya tariki 30/07/2012 bituma bahembwa imishahara y’amezi abiri bari bafitiwe.

Abo bakozi babyutse bifatiye mu mifuko nta n’umwe muri bo wikoza umurimo yari asanzwe akora kugeza ubwo umushoramali wa Sun Restaurent yahageze arabinginga ngo biyumanganye ariko baranga bamutera itwatsi; nk’uko bamwe mu babanje kubona iyo rwaserera babitangaza.

Amezi abiri yari ashize bamwe muri bo badahembwa ndetse babayeho mu buzima bubi nk’uko umwe muri bo witwa Uwashema Paulette yabibwiye abagenzi bazaga gutega imodoka za Volcano Express iri iruhande rwa Sun Restaurant ikorera mu mujyi wa Nyanza.

Ubuyobozi bwa Sun Restaurant bwishyuye ari uko abakozi bayo bigaragambije.
Ubuyobozi bwa Sun Restaurant bwishyuye ari uko abakozi bayo bigaragambije.

Uyu mukozi yijujutaga agira ati: “Mwese muratubona ko turi abakobwa ariko boss (umukoresha) wacu si wa muntu watakambira ngo azaguhe amafaranga agura na Cotex ayavanye ku mushahara ukorera”.

Bamwe muri abo bakozi bari banahuruje imiryango yabo kugira ngo itize umurindi iyo myigaragambyo yabaga maze ibafashe kurenganurwa.

Umwe muri abo babyeyi wohereje umukobwa we ngo aze gukora muri Sun Restaurant avuga ko umugambi wo kuza kwifatanya n’umwana we muri iyo myigaragambyo yawutewe n’uko yari amaze iminsi amubwira ko ahantu akora badahemba.

Imwe mu miryango y'abakozi bahakora yari yaje kureba ituma abana babo badahembwa.
Imwe mu miryango y’abakozi bahakora yari yaje kureba ituma abana babo badahembwa.

Ati: “Akenshi umukobwa wanjye namubazaga impamvu ataza gufata mitiweli ye yo kwivurizaho akansubiza ambwira ko yabuze itike imuzana ndetse akanansaba ko mwoherereza inite ya Me2U njye bikambera amayobera kugeza ubwo niyiziye none ndorera ibyo nsanze hano”.

Abakozi ba Sun Restaurant bari muri iyo myigaragambyo basaba ko bahembwa imishahara yabo banatangazaga ko nibaramuka babonye amafaranga yabo bahita basezera kuri ako kazi bakigendera.

Icyateye abo bakozi gufata icyemezo cyo kwigaragambya ndetse bakanishyira hanze ku karubanda ngo ni uko na bagenzi babo bababanjirije bagiye bamburwa muri ubwo buryo bagera mu mezi abiri batarishyurwa bikabaviramo kwamburwa burundu.

Ngoboka Eraste nyiri iyo Sun Restaurant yafashe icyemezo cyo guhemba abakozi bose bari bafitanye ikibazo ahita anabasezerera ku mirimo bakoraga ariko ubu bwishyu bwabayeho babanje gutera rwaserera bikomemeye ku buryo bamwe muri bo bari batangiye gusuka amarira ku maso yabo.

Umwe mu bakozi ba Sun Restaurant arira kubera ko adahembwa.
Umwe mu bakozi ba Sun Restaurant arira kubera ko adahembwa.

Ngoboka Eraste umushoramali wa Sun Restaurant avuga ko yatunguwe n’iyo myigaragambyo yazindukiye muri ako kazi. Ati: “Ndakeka ko haba ahari umuntu wabashutse ngo bigaragambye ariko mbonye ko bari abakozi babi ndabishyura kugira ngo tuvarukane”.

Bamwe mu bakurikiraniraga hafi iyo myigaragambyo batangaje ko gutinda kwishyura abakozi cyane cyane abakora muri serivsi zitanga ibinyobwa n’ibiribwa ahantu abantu benshi bahurira biba bidakwiye ngo bishyurwe babanje guterana amagambo.

Umwe mu bari bashungereye yagize ati: “ Abakozi nk’aba ni kimwe nabo mu rugo dukoresha mushobora kutagira ibyo muvugaho rumwe akihimura kubyo yatetse maze ababiriyeho bose bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye.”

Aha bamwe mu bakozi ba Sun Restaurant bari bahagaritse imirimo bumiwe.
Aha bamwe mu bakozi ba Sun Restaurant bari bahagaritse imirimo bumiwe.

Undi ati: “Nta kuntu umuntu yaguha amaboko ye ngo ugerekeho kumwambura yiriwe atetse ahata ibirayi yoza n’amasahane ngo ube utamuhemukiye”.

Sun Restaurant imaze imyaka itanu ifunguye imiryango mu mujyi wa Nyanza nyirayo ni nawe watsindiye isoko ryo kugaburira abanyeshuli biga bafata amafunguro muri INILAK ishami rya Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Niba mubona servise nziza muyihabwa n’abakozi nabahembe rero mwimuvurira ni gito.

mwiza yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Nshuti bakunzi ba Sun restaurent aya ni amasaha yo kujya gufata amafunguro duhurire muri iyi restaurent dufatanye gutsinda ishyari. Duharanire guhashya isura mbi abanzi bateza umujyi wacu wa Nyanza. Naho mukanya..

reka iishyari yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Mwaramutse. Ngoboka ebana couraje restaurent yawe nibarekere aho kuyisebya ahubwo abashaka kumenya ukuri nezabahigerere. njye ndahiviriye gufata petit dejeune, ahubwo nabonye warushijeho kongera imikorere myiza. Agatogo kawe karacyari akambere..

Emmy yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

wowe utagiye gukora publicite bussiness y’uyu munsi twabwe ntabwo dukurikira ibyubuntu dukurikira ibyiza.sun restaurant tuyiriramo tuzakomeza kuyiriramo ahobwo muri ku yamamaza.ndi muri Nyanza 24/24h

reka iishyari yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Abanyarwanda mwagiye mureka gusebanya mugatanga service nziza mu mirimo mukora mukareka gusebanya no gusebya abakora imirimo muhuriyeho nkumbuye u Rwanda kdi nkumbuye i nyanza mba mu bwongereza hashize imyaka 4 mvuye murwanda ariko birababaje abanyenyanza kuba musebanya uko nabonye iyinkuru ntabwo umuntu uberewemo umwenda w’amezi abiri bikwiye ko amusebya bene ako kageni.Murakoze ndasuhuza abanyarwanda baba i nyanza

urukumbuzi yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Wowe wiyise birababaje nawe ubwawe urababaje kuko mbona uri nyiri restora wiyoberanyije. None se uba muri belgique warangiza ukarya i Nyanza. Waretse icyashara kikagucika ko ari wowe wabyikururiye wambura abakozi!!!!! Hama wumve ingaruka z’ubuhemu.

Ayi nya yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

birababaje kuba abakozi basigaye bifata bagasebanya bene ako kageni kubera ko service tuzi zitangwa niyi restaurant zitunogera nk’aba client tuyigana,kuba umukoresha yabamo umukozi amezi abiri si igikuba cyaba gicitse.ndi muri belgique

umukunzi wa kigalitoday

birababaje yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

sha muri scan life haba ibiryo biryoha kdi bishyura abakozi neza ikirenzeho icyo kunywa nubuntu

nyanza yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ibi ntago bikwiye pe . njye ndi umunyenyanza uba mumahanga sinibaza impamvu mwadusebereza umgi gutya,nyiri restaura yagombye gukurikiranwa pe kandi nabandi nkawe kuko ntamuntu uva iwe aje kukazi ngo adakeneye ibihembo. iyi nkuru yasomwe cyane hano muri china

ukuri j p yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ubu se nzasubira kurira muri restaurant yambura abakozi nk’iyi? N’incuti zanjye zose nzazigumura ducikeyo twigire ahandi.

yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka