Nyange: Gusenya gare ya Muhanga byababereye igisubizo
Nyuma y’uko imirimo yo kubaka gare nshya mu Mujyi wa Muhanga itangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, ibyakorerwaga ahubakwa iyo gare byarasenywe maze bimwe muri byo birimo amazu akoze mu mabati y’ibyuma azwi nka kontineri (containers) yimurirwa mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, bikaba byarabafashije kubona aho bakorera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ernest Niyonsaba avuga ko mu gace k’ubucuruzi gafatwa nk’Umujyi wa Nyange ahitwa ku ishusho hasanzwe hagaragara amazu y’ubucuruzi make, adahagije ugereranyije n’ibihakorerwa.

Kuba harimuriwe izo kontineri ngo byatumye bamwe mu batanga serivisi bari barabuze aho bakorera bazifashisha, ibi bikaba ngo nta kibazo biteye ku kuba byateza akajagari mu myubakire mu gihe ubu hagezweho kubaka amazu ajyane n’igihe.
Icyakora ngo kugira ngo bizorohe gukuraho ayo mazu mu gihe hazaba hamaze kuboneka igishushanyo mbonera cy’umujyi, umurenge wahisemo gutiza ikibanza cya Leta abaguze izo kontineri kugira ngo bitazagorana kubimura. Mu kubatiza ibyo bibanza ngo bagiranye amasezerano y’uko ubwo butaka nibukenerwa ababufite bazabusubiza nta mananiza.

Ubusanzwe muri ako gace usanga nta mazu menshi ahari kubera ko ubutaka buhari ahanini ari ubwa Leta, ariko bikaba bimaze kumenyerwa ko ihatiza abashora imari bakahakoresha. Muri serivisi zatangirwaga muri ako gace zifashisha ayo mazu harimo ibigo bitwara abagenzi bya Impala na CAPITAL, ubucuruzi bw’ibiribwa biribwa ako kanya ndetse n’ibindi bikorwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|